Site icon Rugali – Amakuru

Dore cya gitugu tugomba kurwanya –> RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Assoumani Niyonambaza yanze kugira icyo adutangariza ku kuntu yakiriye imyanzuro ya RMC, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri kaminuza ya UTAB, Justine Mbabazi, we atubwira ko iyi myanzuro yayishimiye, ariko ko n’Ikinyamakuru Rugari cyagombaga gufungwa burundu aho guhana umuyobozi wacyo gusa.

Komite Ndangamyitwarire y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu umunyamakuru Niyonambaza Assoumani, inategeka ko ahitwa yamburwa ikarita y’itangazamakuru kandi bigatangazwa.

Ni icyemezo cyafashwe, kuri uyu wa 1 Werurwe 2017, mu bujurire uyu munyamakuru yari yaratanze ku kibazo yagiranye na Kaminuza ya UTAB (University of Technology and Arts of Byumba).

Iyi kaminuza yamuregaga ko ayandikaho inkuru zirimo gusebanya, gushinja ibinyoma, gutera ubwoba, kwaka ruswa n’ibindi, abinyujije mu kinyamakuru cye Rugari.

Mu mwanzuro wayo, Komite Ndangamyitwarire ya RMC yategetse uyu munyamakuru Niyonambaza Assoumani gusaba imbabazi mu nyandiko Kaminuza ya UTAB n’abayobozi bayo barimo Padiri Prof. Dr. Faustin Nyombayire na Madame Justine Mbabazi.

Yanategetse kandi ko ikinyamakuru Rugari gitangaza inyandiko inyomoza izatangajwe mbere.

Imiterere y’ikibazo

Kaminuza ya UTAB yahoze yitwa IPB yari imaze hafi umwaka itanze ikirego kuri RMC cyavugaga ko umunyamakuru Assoumani Niyonambaza n’Ikinyamakuru cye Rugari batangaje inkuru muri Werurwe na Mata 2016 zisebya iyi kaminuza.

Izo nyandiko ni iyo mu Nomero 125 yo ku matariki yo hagati ya 20 Werurwe – 10 Mata 2016, ifite umutwe ugira uti “IPB Byumba: 856,000,000 ku masoko adasobanutse!!”, indi ni iyo muri Nomero 126 yo ku matariki ya 12 Mata – 26 Mata 2016 ifite umutwe ugira uti “Gicumbi: Leta nitabare IPB-Byumba!!”

Muri izi nkuru umwanditsi avuga ko iyi kaminuza icunzwe nabi akanatanga ingero z’amasoko ngo yatanzwe mu gusesagura, ndetse ngo umuyobozi wa kaminuza anafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

RMC ivuga ko yamusabye ibimenyetso by’inkuru ze ntiyabibona, abajijwe nk’aho yakuye amakuru y’imicungire mibi ya kaminuza ngo yavuze ko yayakuye mu nshuti ze, RMC ikavuga ko yagombaga kuyakura mu nzego zizewe, nko mu bacungamutungo ba kaminuza cyangwa abandi bantu baba barakoze ubugenzuzi bagasanga koko umutungo wa kaminuza ucungwa nabi.

Nyuma yo kwakira ikirego cya kaminuza, Komite Ndangamyitwarire ya RMC yatumije impande zombi irazumva, nuko iza kwemeza ko izo nkuru zatangajwe kuri UTB n’abayobozi bayo zirimo amakosa y’umwuga arimo gutangaza ibinyoma, guharabika, gushidikanya, kutubahiriza ubuzima bwite n’agaciro ka muntu, kudaha ijambo abarebwa n’inkuru, umutwe w’inkuru n’amafoto bishitura hamwe no kudatandukanya inkuru n’ibitekerezo bwite by’umunyamakuru.

 


Niyonambaza Assouman, umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari.

Inteko y’iyi komite yari igizwe na Komiseri Ingabire Marie Immaculée hamwe na Komiseri Dr Nkaka Raphael yaje guhanishisha Niyonambaza kumwihanangiriza bikozwe na RMC mu nyandiko, inamutegeka gusaba imbabazi no gutangaza mu kinyamakuru Rugari inkuru zinyomoza izatangajwe mbere.

Niyonambaza ariko we yahise ajuririra iki cyemezo nuko hashyirwaho inteko nshya igizwe na Mé Mucyo Donatien, Jean Pierre Uwimana na Edmund Kagire yaje kongera gutumizaho izi mpande zombi bundi bushya.

Komite ndangamyitwarire imaze gusuzuma no kongera gusesengura iby’iki kibazo yavuze ko yabonye izo nkuru zatangajwe zirimo ibyo yise ‘amakosa akomeye’.

Muri ubu bujurire iyi komite yemeje urukomatanyo rw’ibihano birimo guhagarika by’agateganyo uyu munyamakuru ishingiye ahanini ku biteganywa n’ingingo ya 2 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ivuga ko umunyamakuru agomba kumenya ko guharabika, gutukana no gushinja ibinyoma ari ‘amakosa akomeye’.

Ubwo uru rubanza rwasomwaga Niyonambaza Assoumani watanze ikirego cy’ubujurire ntiyari yaje mu rubanza. Twavuganye na we ku murongo wa telefone ntiyifuza kugira icyo atubwira kuri iyi nkuru.

Ku rundi ruhande, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri iyi kaminuza ya UTAB, Justine Mbabazi, we wari witabiriye iri somwa ry’imyanzuro, yavuze ko iki cyemezo bacyishimiye ariko ko bifuzaga ko n’Ikinyamakuru Rugari cyari guhagarikwa burundu.

Mbabazi avuga ko uyu munyamakuru yaharabitse cyane isura ya kaminuza, bityo ko yagombaga no gucibwa amande.

Yagize ati “Isura ya kaminuza yego twakomezaga dukora ariko abantu bibaza bati ‘Ese ibi bintu dusoma ni ibiki? Nk’ubu rero biradufashije kurushaho gusubirana ishema yaba ku kigo ibivugwa ntabwo ari byo, yaba twebwe tukiyobora ibituvugwaho ntabwo ari byo. Byari bimazekuba akamenyero ari ingeso yaratwibasiye rero tukavuga tuti yakabaye ndetse n’ikinyamakuru cye, kuko bakoze icyaha bafatanyije, cyakabaye na cyo gihagarikwa.”

umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri kaminuza ya UTAB, Justine Mbabazi

Yungamo ati “Ikindi twakabaye tubona n’indishyi niba biteganywa n’amategeko, kuko yibasiye isura y’ikigo, twe turakora tugerageza kubaka isura y’ikigo we akaza agasenya. Rero twakabaye tubona indishyi zijya kuvugira ikigo ibikuraho bya bindi amaze iminsi arimo.”

Uretse uyu munyamakuru, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC ruheruka guhanisha igihano cyo kugawa mu nyandiko Ikinyamakuru Rushyashya, cyari cyanditse kivuga ko Dr. Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe ngo yari amaze kwigarurira abayobozi bakomoka mu Majyaruguru.

Source: Izuba Rirashe

Exit mobile version