Mu gace kazwi nka Gikondo ahitwa SGM munsi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru gihari mu kagari ka Rwampala mu murenge wa Kigarama, mu ijoro ryakeye humvikanye urusaku rw’amasasu. Mu gitondo byamenyekanye ko ari umugabo barasiye imbere y’akabari gahari arashwe n’umusirikare amasasu menshi akamuhitana. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwnada yabwiye Umuseke ko abasirikare babiri batawe muri yombi kubera iki gikorwa.
Aya masasu yumvikanye ahagana saa munani y’ijoro, abaturiye aka kabari babwiye Umuseke ko bamenye ko umusirikare n’uyu mugabo witwa Ivan Ntivuguruzwa w’ikigero cy’imyaka 30 bapfuye umugore wa Ivan ngo umusirikare yariho aganira nawe, abandi bavuka yariho amwishyuza yanze kwishyura.
Umwe mu baturanyi ati “Uwarashwe yavuye mu kandi kabari byegeranye akoreramo asanga uyu musirikare aganira n’umugore we ashaka kumukubita.”
Uyu avuga ko Ivan yambuye imbunda uyu musirikare bakagundagurana, ngo hari uwatabaje abasirikare bandi bari kuri patrol uwaje atabaye ngo niwe warashe Ivan atabara mugenzi we.
Eric Nshimiyimana wari uri hafi igihe ibi byabaga yabwiye Umuseke ko ibyabaye byatewe n’umusirikare wanyoye akanga kwishyura n’abandi baje bakamushyigikira.
Nshimiyimana avuga ko akihagera yiyumviye ibyo umugore yasobanuriye abaje batabaye.
Ati “uwishyuzaga yari umudamu utwite, yasobanuye ko abonye banze kumwishyura yahamagaye umugabo we, umugabo we ahageze arabaza ati ni kuki mwanze kunyishyura? umusirikare umwe yamukubise urushyi barafatana bararwana, yari ahetse imbunda irataraka igwa hariya. Mugenzi we yari amaze kuzamuka ageze hariya ruguru aragaruka arasa wamugabo isasu ahita amurekura. Wawundi bari bafatanye ahita agenda atoragura imbunda amurasa amasasu aho yari aryamye hariya muri kaburimbo.”
Mu kabari bigaragara ko habereye imirwano bakajya hanze muri kaburimbo ari naho Ivan Ntivuguruzwa yarasiwe.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana yabwiye Umuseke ko ibyabaye bibabaje kuba byatwaye ubuzima bw’umuntu kandi bihanganisha cyane umuryango w’uyu wishwe.
Avuga ko kugeza ubu bataramenya neza uko byagenze ariko iperereza ryahise ritangira.
Lt Col Ngendahimana avuga ko abasirikare babiri bari bari kuri patrol bahise batabwa muri yombi ubu bari mu bugenzacyaha kandi vuba bazagezwa imbere y’ubutabera.
Mu kabari imbere aho babanje kurwanira ibikoresho bimwe byangiritse nka Frigo n’ibirahure by’urugi, Ivan ntabwo yarasiwe mu nzu ahubwo yarasiwe hanze mu muhanda.
Yvan Ntivuguruzwa wishwe arashwe ngo yari amaze igihe gito abana n’umugore we wakoreraga muri aka kabari naho umugabo we ngo yakoreraga mu kandi kabari kari ruguru yaho gato.
Jean De Dieu Nsanzumuhire Umuyobozi w’umudugudu w’Amajyambere wabereyemo ibi bibazo yabwiye Umuseke ko bataramenya neza icyateye ayo makimbirane kugeza ubwo barwana hakabamo no kuraswa. Gusa yari azi uwarashwe nk’umuturage wabo.
Nsanzumuhire ati “ urebye uko hari hasanzwe nta mutekano muke wajyaga uharangwa kuburyo haza amakimbirane yo kuba barasana. {Ntivuguruzwa} Yari umuturage ubona ko nta kibazo afite mu baturage, yari umusore ufite umutima mwiza rwose.”
Photos/C.Nduwayo/UMUSEKE
Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW