Mu gihe inkuru y’itinda ry’imishahara y’abarimu itari iherutse kumvikana, abarimu bo mu turere dutandukanye batunguwe n’itinda ry’umushahara w’ukwezi kwa Werurwe 2017 ku buryo magingo aya hari abatarawuca iryera.
Umwarimukazi ukora mu Karere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko bamaze iminsi bategereje umushahara ariko batazi impamvu watinze ugereranyije n’uko bari bamaze kumenyera ko ukwezi kujya gushira bawubonye.
Uretse uyu ukorera mu Mujyi wa Kigali, undi wo muri Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata yavuze ko nabo ari uko batunguwe no kubona ukwezi kwa Mata 2017 kwenda kurangira nta kanunu k’umushahara wa Werurwe, nyamara bari bamaze kumenyera ko batajya barenza itariki ya 25.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Gasana Janvier, yasobanuriye IGIHE ko uturere twose twagombaga kuzuza raporo y’uburyo twashyize abarimu mu myanya, hanagendewe no ku bashya binjiye mu kazi. Mu ikorwa ry’ayo malisiti hakaba ari ho hajemo ubukererwe bwatindije umushahara wa mwarimu.
Gasana yagize ati “Hari abagenda buhoro, abagenze buhoro bigira ingaruka ku mihembere y’abarimu muri rusange muri ako karere.”
Yakomeje avuga ko hari n’aho REB yagiye gutanga ubufasha, nko mu Karere ka Kayonza hagaragayemo amanyanga mu kwinjiza mu kazi abarimu. Ubu aka karere niko REB yemeza ko kataruzuza neza lisiti ku buryo yashyikirizwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Naho ahandi mu gihugu byarakemutse, bari kugenda babona imishahara yabo.
Ikoranabuhanga mu kurangiza ikibazo cy’imicungire y’abarimu
Umuyobozi wa REB yavuze ko mu micungire y’abarimu hari porogaramu ya mudasobwa iri guteganywa izajya ikoreshwa mu gukurikirana imicungire y’abarimu, ntihagumeho uburyo bwo gukoresha amafishi bisanzwe.
Impinduka ibaye yose yaba abarimu bashya, abagomba kuzamurwa mu ntera, byose bizajya bihita bigaragara ako kanya bidatwaye umwanya ngo hagiye gushakwa amakuru. Ibyo kandi bikazajyana n’ibiteganywa na sitati y’abarimu.
Iyi porogarama REB ivuga ko hasigaye kuyemeza, hakanahugurwa abazayikoresha ariko ku buryo mu mwaka w’amashuri utaha izatangira gukoreshwa.
Iyi porogaramu izaba ari igisubizo ku bibazo byagiye bivugwa mu turere, nko kugira
abarimu ba baringa bahembwa nk’ibyavuzwe cyane muri Nyagatare.
Abajijwe ku byavuye mu igenzura REB iheruka gukorera mu gihugu hose mu kumenya niba abahembwa bose ariko bari mu kazi, Gasana yavuze ko nta cyitwa ‘baringa’ basanzeyo.
Ariko nubwo raporo y’iryo genzura itararangira, Gasana yakomoje ku bibazo byagaragayemo birimo amakuru uturere tuba tutaramenyesheje REB. Yatanze urugero rw’urwego rw’amashuri abarimu barangije bigahuzwa n’umushahara, hamwe uturere ntitubimenyeshe REB.
Agaragaza ko hari umwarimu REB iba isanzwe izi ko yarangije amashuri yisumbuye (A2), yarize na kaminuza akora, yayirangiza ageze ku rwego rwa A0 akarere kakamuzamurira umushahara REB itabizi.
Kubw’ibyo avuga ko bitera ikibazo cyane ku ngengo y’imari iyo bibaye kuri benshi, ugasanga amafaranga yari ateganyijwe guhembwa abarimu mu karere runaka abaye make ku yari ateganyijwe.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Gasana Janvier