Nimuhorane Imana !
Dore bishe Ludoviko Baziga I Maputo babigereka ku bantu 6 barimo umudiplomate w’umurundi. Ngiryo idini ryabo, kwica bakabigereka ku bandi : bishe Ministre Felisiyani Gatabazi bati yishwe na Perezida Habyarimana, bica Maritini Bucyana bati yishwe n’abakombozi b’i Butare bahorera Gatabazi, bica Perezida Habyarimana bati yishwe na Koloneli Bagosora, bica Asinapol Rwigara bati ni uwamugonze aliko ugihahamutse utakwitaba ubutabera, bica Venuste Rwabukamba bati yirashe, bica Alexia Uwera Mupende bati yishwe n’umukozi we. Bishe abanyarwanda batabarika igihe cyose bakabigereka ku bandi ngo batse imiliro.
Bakundarwanda, bavandimwe, uyu muco wo kwica ukabigereka ku bandi ngo watse imiliriro mu basigaye nyuma ukigira nyoni nyinshi ahubwo ugacuhuza abarira, uyu muco wa satani tuzawurandurira mu mizi : tuzasesa escadrons z’abicanyi n’abacuraguzi zose, akayabo k’amafaranga ya rubanda yazitangwagamo tuyakoreshe duhumuriza kandi twunga abanyarwanda ; tuzakuraho burundu umuco wo guhiga abana b’u Rwanda mu gihugu no hanze yacyo, abakoze ibyaha nyakuri tubakulikirane mu mategeko tutagombye kubakulikiza abishi n’abarozi ; abemerewe gukoresha ingufu za leta nabo, tuzabigisha ubudahangarwa bwa muntu tubigishe kandi ireme ry’ubwere.
Dr Biruka, 31/08/2019