Tanzaniya: Perezida Magufuli yaciye imodoka zihenze abayobozi bagendagamo
Na Ubwanditsi , Kuya 1-02-2016 449
Imodoka zo mu bwoko bwa Landcruiser V8 zihenze cyane kandi zinywa cyane (hafi litiro imwa ku birometero 8, izi ni izigendamo abayobozi bakuru bo mu Rwanda
Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli yatanze itegeko ko imodoka nini abayobozi bagendagamo zigurishwa bakagurirwa into zidahenze kandi zitanywa cyane (zifite ubushobozi bwa moteri bungana cyangwa buri munsi ya 1400cc) ushaka inini akazajya ayigurira.
Perezida magufuli yabwiye abategetsi ko ubuyobozi atari inzira yo gukira no kwigusha neza ari umuhamagario wop gujkorera abaturage.
Yagize ati:” aka kazi ni ugukorera abaturage ntabwo ari inzira y’ubukire, uwumva yarazanwe hano no gukira agomba kugenda akajya kwikorera, abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru bari mu myanya yabo ngo bakorere rubanda, ntabwo baje guharanira ibikorwa by’ubwibone”.
Magufuli avuga ko kugira ngo abashe kubaka Tanzaniya nk’uko yabyemereye abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza bisaba kwizirika umukanda, kwizirika umukanda ngo bikaba bigomba guhera ku bidakenewe abayobozi batagaguzagaho amafaranga birimo n’imodoka zihenze zigasimbuzwa izihendutse.
Yagize ati:”nategetse Polisi gufata ziriya modoka zose zihenze, nta muyobozi n’umwe nshaka kubona ayitwaye, zifatwe zigurishwe mu cyamunara, amafaranga avuyemo akoreshwe ibindi bifitiye abaturage akamaro”.
Mu Rwanda naho abayobozi bagenda mu modoka zihenze . N’ubwo bazigurira, Leta ibasonera umusoro ndetse ikabongerera ku buryo umuyobozi ayigura agera kuri ¼ cy’igiciro gisanzwe ku isoko kandi buri myaka itanu akaba yemerewe indi.
Si uku gusonerwa gusa kuko abayobozi bahabwa andi mafaranga nk’indishyi z’uko bakoresha imodoka zabo mu kazi ka Leta.
Muri 2010-2011 ubwo abayobozi bakuru bahabwaga imodoka zo mu bwoko bwa Landcruiser V8, abaturage bahise bazita “Centre de Sante” ngo kubera ikiguzi cyazo gishobora kubaka ikigo nderabuzima!
Leta ivuga ko yungukiye mu guca imodoka za Leta abayobozi bayo ikabafasha kubona izabo. Abaturage bagiye banenga uburyo bahabwa imodoka zihenda igihugu ndetse no kuba buri myaka itanu bagurirwa izindi izo bahawe zikiri nzima.
Ibwiriza ryasohotse muri 2013 ryakumiraga abayobozi bamwe na bamwe kongera kugura imodoka za moteri yo mu bwoko bwa V8.
– See more at: http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/Ubukungu-31/article/tanzaniya-perezida-magufuli-yaciye-imodoka-zihenze-abayobozi-bagendagamo#sthash.PNXOjfs4.Oez8bhih.dpuf
http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/Ubukungu-31/article/tanzaniya-perezida-magufuli-yaciye-imodoka-zihenze-abayobozi-bagendagamo