Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Dore bimwe mu byavuze n’abanyarwanda Maj Sankara amaze kwemera ibyaha byose ashinjwa

KAYIGI23/05/2019 9:15 18 – 9:15 18 am

Hari izindi ngabo zateye mu Rwanda ziranarufata, harya zari zemewe na nde? Terrorism burya ndemeye tuyivuga tutazi icyo tuvuga, Pole sana Sankara, burya baravuga ngo kirya abandi cyo bajya kukirya kikishaririza, nuko isi iteye ariko tukwifurije gukomera, ndabona interahamwe ari wowe zasize wenyine iwanyu none amaherezo hashobora kuzima burundu. Uzahagarare nka revolutionary, na Mandela yafunzwe imyaka 27 ariko igihe kigeze icyo yaharaniraga akigeraho.

MUNYEMANA23/05/2019 9:35 58 – 9:35 58 am

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza “akarimi keza”,ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

BB23/05/2019 10:15 42 – 10:15 42 am

Wowe kayigi n ubwenge buke cyaneee wowe ugereranya iriya ngegera na MANDERA wa njiji we eigeze kumva aho mandela yigamba kwica abantu no gusahura ibyabo nkiriya ndagara ngo ni calixte

TANTINE23/05/2019 9:22 39 – 9:22 39 am

Naherutse Sankara ngo nta ngabo agira, Nyaruguru na Nyungwe nta mirwano yigeze ihabera, ko byose byari ibiryabarezi byo kuri youtube, ubuse ari kuburana iki? Ariko noneho ndabona ubushinjacyaha bwemezako hari ibintu byabereye muri Nyaruguru na Nyungwe buriya amaherezo nibindi tuzabimenya, ikimbabaza nuko tuzabona intambara ituguyeho twavugaga ngo ntayihari.

KIMENYI23/05/2019 9:28 41 – 9:28 41 am

Ngo leta ya Uganda n’uburundi nibyo byateraga inkunga Sankara na FLN, ariko mwa bantu mwe mwaretse tukabana neza n’abaturanyi? Aho ejo ntituzashaka kubana nabo bitagishoboka, ugasanga twagotewe hagati. Iyo ibyo bihugu biza kuba bitera iyo nkunga muvuga ntabwo Sankara aba ari mu rukiko uno munsi aba afite igice kinini cy’igihugu yafashe akiyoboye, muache kudanganya.

RUKUNDO23/05/2019 9:40 02 – 9:40 02 am

Ndabona ubushinjacyaha na bwo bwatangiye kwamamaza ibihuha byo mu minsi yashize. Hambere vuba aha ibyabereye muri Nyungwe na Nyabimata byari ibihuha none babigize ukuri. Ubanza Major Sankara arwanira ukuri. Murakoze.

LUKE23/05/2019 9:49 51 – 9:49 51 am

Ndibuka mu rubanza rwa Ingabire, umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yitumbukiza akajya gushinja bamubaza aho yakuye ibimenyetso yabwiraga urukiko kuri case ya Victoire nawe ati ” nabisomye muri comments ku kinyamakuru igihe” ahahaha .Ibaze gushingira nawe kuri comments ngo nibyo bimenyetso, aba bashinjabinyoma nabo rero ntimukabarenganye usibye kumva ibihuha ku ma radio na media nta kindi baba bafite muri dossier. Njye ndabizi nabukozemo

KARAHA23/05/2019 11:34 03 – 11:34 03 am

Sankara ari mu butabera nta kibazo azagira.burya iyo umugabo agiye mubintu abishaka kandi akuze nkeka ko ingaruka zose aba ari tayali kuzirengera.Sankara rero naburane naba umwere azitahire nk’abandi bose cg arindire azafungurwe kumbabazi z’umukuru w’igihugu simbona aribyo bigezweho muri iyi minsi.

MAJYAMBERE23/05/2019 11:41 09 – 11:41 09 am

eeeh, Nne x ibi byose bamushinja byabereye mûri Iki gihugu ?! simperuka nunva Afande atubwira KO ari ibihuha byibiryabarezi byo kuri YouTube ?! Nne x koko byabaye ukuri ?! cg aba bashinjacyaha nabo bari kwamamaza ibyo bihuha byo kuri YouTube ?! hhhhhh,, nibindi tuzabimenya kbx,, tuzashiduka intambara yatuguyeho tubyita ibihuha,,, ariko koko Leta yajya itubwiza ukuri ikareka guhingira ku rwiri. nzaba ndora numwana wumunyarwanda.

KARIM23/05/2019 11:41 42 – 11:41 42 am

Ikimenyetso bafite ko ibyo byaha Sankara yabikoze ni ibihe? Nanjye cg undi wese nshobora kwigamba ibyo bitero kandi nta naho mpuriye nabyo. Ahubwo aho kwica gitera nibice ikibimutera wa mugani wa Rudahigwa. Genda Rudahigwa wari intwari ireba kure. Ejo cg eho bundi hazaza n’abandi ba Sankara

HABIBA SHARMA23/05/2019 12:18 45 – 12:18 45 pm

Egembwa ngo Ni Sankara ntambabazi akwiye kuko abantu yishe Ni benshi ikindi kdi yahungabanyije umutekano wa benshi.nahanwe atange icyiru cyibyo yakoze nubwo adashobora kugarura abo yishe. Nubundi ntazareka kuba inyeshyamba nibanamufungura azasubirayo kuko akabaye icwende ntikoga,niyo koze ntigashira umunuko rero nahanwe

MZALENDO23/05/2019 12:46 11 – 12:46 11 pm

Bazirike iyo haduyi.Bravo kuri HE PK.

KOZIVUZE23/05/2019 12:57 00 – 12:57 00 pm

Hhhhhhh niyo mpamvu Sankara yararimo aseka igihe bamwerekaga abanyamakuru, yari yaramaze kwiga no kwigishwa uko umukino uteye, uko ukinwa nuko ikibuga giteye, naho abanyamakuru bari bahuruye ngo baje kureba majoro terrorist naho ari Kanyombya wigendera. Genda Rwanda ufite ubudasa, umuntu ntano kugorana yemeye ibyaha byose ashinjwa ntana kimwe kivuyemo, Rusesa nawe yitegure akorerwe dosiye na mrcd ye z’iterabwoba.
Harakabaho umukinnyi w’ikinamico majoro Sankara, harakabaho uRwanda n’abanyarwanda twese. Aho gupfa uno munsi wapfa ejo niko tuvuga mu Rwanda, no mu kwemera ibyo ashinjwe byose ataburanye Sankara abitsindiyemo icy’umutwe, buri wese agomba kwibaza icyabaye kugirango akore atyo.

RUTARA23/05/2019 1:48 44 – 1:48 44 pm

Yanitandukanije na FNL! Ibyo nabyo yabivugiye mu rukiko.ni byiza.