Site icon Rugali – Amakuru

Dore bimwe mu bibazo bikomeye Christine Mukama yibaza: Niryari tuzabona koko ingabo z’igihugu zidashingiye ku moko?

Uwitwa Gatarayiha wahoze mu ngabo za Ex Far aherutse kugira ikiganiro aho yavuze ibintu byinshi birimo ibinyoma n’ibindi birimo ukuri gucagase. Njye maze kumva ibyo yavuze nibajije ikibazo kimwe gusa: Ese Gatarayiha yaba azi uko bigendekera abantu Paul Kagame yanze?

Niba avuga ko Habyarimana yamwangaga, nibura we ntiyicaga abo yanze. Yibaye Gatarayiha azi benshi Kagame yishe nka Col Karegeya n’abandi benshi yahushije nkaba Gen Kayumba. Nawe iyumvire ibyo Gatarayiha yavuze:

Nasomye ibyo Christine Mukama yavuze ku rukuta rwe rwa Facebook aho yasubizaga akanibaza kuri bimwe Gatarayiha yavuze kandi byanyuze akaba ariyo mpamvu nifuje kubisangiza abantu bose. Hasi Christine Mukama yavugaga kubyo Gatarayiha yavuze byuko leta ya Habyarimana itemereraga abasirikari kurongora abatutsi kazi.

Christine Mukama aragira ati:
Ubivuze ukuri Niko byagendaga gusa ntibyari byoroshye kurongorana mu moko anyuranye, hari n’abo bangiye accord de mariage nk’uko ubisobanuye iperereza ryabaga rirerire, hari nubwo bakwangiraga burundu, wamurongora babyanze ugasa naho ubaye igicibwa, ntubone avantage nk’izabandi cyangwa ntuzamurwe mu ntera n’ibindi….. Ikibazo kitavugwa cyabaga kihishe inyuma y’ibyo byose, ngo ni security y’igihugu babaga bari kurengera, bakibaza bati umudamu ufite benewabo mu mpunzi z’abatutsi hanze ashobora gutanga amabanga y’igihugu kuri benewabo….

Ibyo nyine ku ngoma ya Habyara twabinyuzemo nkaba ndashidikanya ko no kwa Kayibanda ariko byari bimeze! None no kwa Paul Kagame Niko bimeze?? But paradixalement Kayibanda lui meme umudamu we yari umututsikazi Verediyana! Nkibaza nti kuki Perezida yarongora umututsikazi umusirikare mukuru bakabimubuza? Amabanga se kwa Perezida ntabayo?
Just unfairness ….

Uko batubwira kurubu abari I Rwanda nabo bavugako Nta mututsi w’umusirikare mukuru warongora umuhutukazi ngo bamwemerere! Paul Kagame we abita n’ibipinga!!! Nibe na Habyarimana yapfaga guhumuriza akabareka atabatutse….ikibimutera nawe nibaza ko arukwibaza ati uwo muhutukazi afite benewabo mu mpunzi z’abahutu ziri hanze yagambanira igihugu…..

Nonese njye ikibazo nyamukuru nfite niki:

Niryari guhunga bizavaho burundu ku Banyarwanda ngo urwo rwicyekwe ruveho??
Niryari tuzabona ingabo zitavanguye mu moko zihuza abanyarwanda bose kuburyo umuntu ashyingirwana n’uwo ashatse regardless ubwoko aturukamo?
Niryari Leta izareka kwivanga mu Mikundanire y’abantu??
Niryari tuzabona koko ingabo z’igihugu zidashingiye ku moko no kuri Perezida runaka yavaho zo zigakomeza kurengera abaturage ntiziseswe??
It’s a very big question abanyapoliki b’u Rwanda ?? bagomba gukemura byihutirwa naho ubundi umuturage azahora ahigwa atagira kirengera, abuzwa n’uburenganzira bwe!!

Gatete Jean
Liege, Belgium

Source: Urubuga rwa Facebook ya Christine Mukama

Exit mobile version