Site icon Rugali – Amakuru

Dore andi majyambere FPR yatuzaniye! Ikigo Never Again kivuga ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda gitera gikomera

Mu bushakashatsi bwari bumaze imyaka ibiri bukorwa, ikigo Never Again kivuga ko icuruzwa ry’abantu ari kimwe mu byaha byiyongera cyane ku isi ariko no mu Rwanda kikaba cyatangiye kuzamuka ku muvuduko watera inkeke.

Mu myaka ibiri iheruka, Never Again ivuga ko abantu basaga 500 bashowe muri ubu bucuruzi bajyanwa cyane mu bihugu nk’iby’uburasirazuba bwo hagati.

Ngo hari abajyanywe mu Bushinwa n’ibindi bihugu by’Aziya cyakora ngo hari n’abajyanwa batabizi mu bihugu by’akarere nka Kenya na Uganda.

Mu mpamvu zivugwa zituma hari abemera gushorwa muri ubu bucuruzi ku isonga haza ubujiji.

Bwana Joseph Nkurunziza, ni umukuru wa Never Again iyi ikaba ari yo yayoboye ubu bushakashatsi. Yavuze ati: “Ni ikintu gisa n’aho kitaramenyekana neza, n’ababikorerwa akenshi ntibabivuga.

“Hakenewe ko abantu bigishwa bakamenya ko iki kibazo gihari kandi ko gihangayikishije akarere muri iki gihe”.

Nubwo avuga ubujiji, ngo ikibazo cy’imibereho igenda irushaho kugorana na cyo ngo kiri mu byifashishwa n’abashuka abiganjemo urubyiruko bakemera kujyanwa muri ubu bucuruzi batatekereje cyane.

Ibimenyetso ntibyoroshye kuboneka

Ngo hari abajyanwa bijejejwe guhabwa imirimo ibaha imishahara myiza hamwe n’abizezwa amashuri mu bihugu bikomeye.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ruvuga ko ubucuruzi bw’abantu buri mu byaha bihangayikishije igihugu ku rwego rwo hejuru kandi bujyanwamo urubyiruko.

Ngo ntibyoroshye kubona ibimenyetso k’uwakoze iki cyaha kandi binagorana kugarura mu gihugu uwahohotewe bitewe ahanini n’amategeko y’ibihugu barimo.

Uwufise ububasha kw’isanamuGETTY IMAGES
Image captionNgo hari abajyanwa bijejejwe guhabwa imirimo ibaha imishahara myiza n’abizezwa amashuri mu bihugu bikomeye

Providence Umurungi ni umukozi ushinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Ministeri y’ubutabera. Avuga ati: “Dushobora kugarura mu gihugu uwahohotewe ariko iyo uwakoze icyaha tutamufite mu gihugu biratugora kumukurikirana.

“Hari imanza zicibwa bagahanwa ariko hari n’izitagera mu nkiko kubera ko iperereza ritabashije kubona ibimenyetso”.

Imibare rusange y’abahohotewe muri iki cyaha cy’ubucuruzi bw’abantu ntirashyirwa ahagaragara. Gusa inzego z’igipolisi zikavuga ko izamuka.

Mu minsi yashize hari abantu bagejejwe mu nkiko baregwa gucuruza abantu.

Gusa ngo ahenshi ibimenyetso bihamya icyaha byagiye bibura, abaregwa bakavuga ko babajyanye ku bwumvikane bagiye kubashakira imirimo cyangwa amashuri.

Ubundi abahohotewe bagashinjwa ko batanze ikirego nyuma yo gutahurwa mu bikorwa by’ubujura aho bari barahawe imirimo.

Source: BBC

Exit mobile version