Site icon Rugali – Amakuru

Dore amajyambere Kagame yazaniye abanya Rusizi! Aho kubaka ibitaro yigurira intwaro zo kwicana!

Rusizi:Ubuzima bw’ababyarira ku kigo nderabuzima cya Mashesha buteye inkeke
Ababyeyi babyarira mu kigo nderabuzima cya Mashesha giherereye mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi, bahangayikishijwe n’imiterere y’ibitaro babyariramo, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima n’ubw’uyu murenge bose bakavuga ko hatagize igikorwa vuba ingaruka zaba nyinshi.
Uyu mubyeyi aryamye ku gitanda kimwe n’umurwaza n’umwana yabyaye

Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo cyaturutse ku buryo inzu ababyeyi yabyarirwagamo mbere yari yubatse, ngo kuko yari imaze imyaka igera kuri 53 yose yubatswe, kandi ngo yari isanzwe itanubatse neza.
Ubwo ngo habaga umutingito mu mwaka wa 2008, uwo mutingito washegeshe bikomeye iyo nzu, aho yashoboraga kugwira abayirimo umwanya uwo ari wo wose. Ubuyobozi bukaba bwarafashe icyemezo cyo kuyifunga kugira ngo birinde impanuka.
Muri iki kigo nderabuzima ngo hashoboraga kwakirirwa ababyeyi bagera kuri 50 baje kubyara, ariko ubu bafashe utwumba duto dufunganye aba ari ho babyariza, ku buryo ngo kubona umwuka uhagije ari ingorabahizi.
Ibi bibazo bitandukanye ngo bituma nk’umubyeyi washoboraga kuhamara icyumweru kugira ngo yitabweho neza, amara iminsi itarenze 2 agataha atanakize neza kugira ngo babone aho abandi babyarira.
Imanishimwe Denyse, Imvaho Nshya yakoze iyi nkuru, yasanze amaze amasaha 5 abyaye, yagize ati: “N’ubu ndumva nta mwuka mfite kuko nabyariye ahafunganye, undwaje turyamanye ku gitanda kimwe n’umwana ku buryo guhumeka ari ikibazo kuri twese, kandi kano kumba turimo reba uko kameze.
Umaze kubyara ntabona aho aruhukira heza, kujya mu bwiherero ni ugukora urugendo kandi urabona uko meze, mbese dukeneye gutabarwa.”
Si ababyara bahangayitse gusa, n’abababyaza bafite ikibazo.
Uwera Jacqueline yagize ati: “Kubera ko twamenyereye gukorera ahisanzuye kubyariza ahantu nk’aha byaradutonze cyane, kuko kwegeranya ababyeyi gutya bishobora gutera indwara haba mu bana cyangwa mu babyeyi.Ntaho tubona dushyira ibikoresho na byo turabigerekeranya, n’izindi ngorane, mbese birakomeye cyane.”
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Ndagijimana Gervais, avuga ko ubuzima ababyeyi bahabyarira barimo buteye impungenge, kuko hari n’igihe babashyira ku gitanda kimwe ari 2 cyangwa 3 n’impinja zabo, bakaba basanga ari ngombwa ko bubakirwa kugira ngo batabare ababyeyi.
Yagize ati: “Ikibazo twakigejeje ku nzego zose bireba zirimo itorero ADEPR rikireberera, Akarere na ko karagisuzuma kagikorera inyandiko itabaza MINISANTE, dutegereje ikizakorwa.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Niwemugeni Marie Claire, na we aragaragaza impungenge afitiye aba babyeyi, akavuga ko ikibazo kizwi, bityo bagiye gukomeza gukora ubuvugizi.
Source: Imirasire.com

Exit mobile version