Iyo hataba ku bw’imana abo mureba baseka tuba twarashyizeho agataka ariko Yesu ni muzima baremye barimo gusekera muri rya bohero rya Kagame akoresha yoherezamo inzirakarengane kota izuba rya shitani!
Numvise ko DMI ubu irimo gutoza abanyabinyoma bo kuzashinja aba bana b’imana barimo kuzira kuvuga ukuri. Reka twizere ko igihe nikigera atazafunga ririya bohero rye ngo ategeke ko urubanza rwabo kwa Rwigara rubera mu muhezo nkuko babikoze kuri Col Rugigana murumuna wa Gen Kayumba dore ko Kagame n’agatsiko batinya ukuri kubi!
Agashya noneho ngo bagiye kuzana n’abantu bose bavuganaga na Diane na Adeline Rwigara harimo Tabitha Gwiza murumuna wa Adeline na Jean Paul Turayishimye.