Site icon Rugali – Amakuru

Dore aho Kagame ataniye na Nkurunziza! Intore ziyemeje kuzarya Kigali isukuye n’amagorofa yabuze abayaturamo!

Aho kwirirwa asesagura duke u Burundi n’abarundi bafite iyo za Amerika n’Uburayi we ahubwo agenderera abanyagihugu iyo batuye akabafasha kwimba no kweza byinshi akaba ariyo mpamvu ubu i Burundi henshi bimba bakeza reka ntikumvayo NZARAMBA twumva iwacu i Rwanda.

Ariko birafasha iyo ufite umukuru w’igihugu wicisha bugufi akumva ko imana imuri hejuru naho ureke wa wundi wacu ubwira urubyiruko ko amasengesho ntacyo atanga ko imana ariyo igomba kumushaka niba yifuza kuvugana nawe!

None se aya mafoto hari icyo abeshye? Intore zo ngo zizarya Kigali isukuye nariya magorofa bubatse yabuze abaturamo. Njye uwampitishamo nahitamo kwihaza mu biribwa aho kwihaza mu magorofa yo kwereka isi n’amahanga ngo dufite umujyi usukuye ariko inzara ica ibintu!

Exit mobile version