Perezida Kagame yabonanye n’abasirikare bakuru (Amafoto). Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama Nkuru ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (High Command Council) kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mata 2017.
Muri iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura nk’uko itangazo rya RDF ribivuga, Perezida Kagame aganira n’abayobozi b’ingabo yabashimiye akazi keza bakora ko kurinda ubusugire bw’igihugu ari nako bita ku mibereho myiza y’abaturage (human security); ibi bikaba binagaragarira mu mutekano igihugu gifite ubu, bikaba binafitanye isano kandi n’ibihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igomba kurwanywa kugira ngo itazongera kubaho ukundi.
Umukuru w’Igihugu yasabye abari mu nama Nkuru y’Ingabo muri rusange gukomeza kwita ku nshingano zabo barangwa n’ imyifatire myiza (discipline) yo nkingi nyamukuru Ingabo z’u Rwanda zishingiyeho.
Rinavuga ko abari muri iyi nama nkuru ya Gisirikare bunguranye ibitekerezo ku bijyanye no kunoza inshingano zabo no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Source: Igihe.com