Mpayimana ushaka kuba Umukuru w’Igihugu yageze mu Rwanda avuye mu Bufaransa. Saa saba n’igice z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017 nibwo Mpayimana Philippe wari uherutse gutangaza ko aziyamamariza Umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe uyu mwaka yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Yari wenyine, nta muntu n’umwe wari umuherekeje. Yasohotse mu kibuga cy’indege yambaye ikoti riherire ry’imbeho yarengeje ku rindi yari yambaye n’ishati y’umweru n’umukara na karuvati. Yari yambaye ipantalo y’umukara n’inkweto za kaki.
Abamwakiriye bamuhaye indabo
Mpayimana wahoze akorera Radio Agatashya yavugiraga mu Nkambi z’impunzi zo mu yahoze ari Zaire hagati ya 1995 na 1996, tariki ya 31 Ukuboza 2016 nibwo yatangaje ko azitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga. Yabivuze abinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Umunyamakuru wa IGIHE akigera ku kibuga cy’indege, Mpayimana yasobanuye ko mu mezi atandatu ari imbere agiye kureba niba kandidatire ye izemerwa.
Ati “Dufite amezi atandatu imbere hanyuma tukareba n’ibisabwa byose kugira ngo kandidatire yakirwe,” nyuma ngo nibwo azagira icyo avuga ku migabo n’imigambi bye.
Mu Bufaransa, Mpayimana usibye kuba yari akiri umunyamakuru wigeze no gukorera Radio ihavugira, yari asanzwe ari umokozi uciriritse mu ruganda rukora ibijyanye n’indyoshyandyo.
Ati “ Nabaye Umunyamakuru, nakoze imirimo itandukanye ariko cyane cyane aho mpagarikiye ubu nakoraga mu ruganda rukora ibintu by’indyoshyandyo, ubundi nkanikorera ku giti cyanjye nkora ibintu by’amatangazo.”
Yakomoje kandi ku cyaba mu gihe yaba atsinzwe amatora, niba yasubira mu Bufaransa aho yari amaze imyaka 14, asubiza agira ati “Ubu isi yabaye nto, nta kuntu nzacika aho nari nsanzwe mba, nzakomeza kubana n’u Rwanda kandi mbane n’aho nari nsanzwe.”
Mpayimana yavuze ko yari asanzwe akora mu ruganda mu Bufaransa
Yakiriwe n’abakobwa babiri
Mpayimana ubwo yashyiraga mu modoka imizigo ye yageranye i Kigali
Source: Igihe.com