Site icon Rugali – Amakuru

Dore Abakobwa bashinyagura! Bakomeje gukenesha abanyarwanda none bagezaho bashinyagurira abo bakenesheje

Dore rero ngurwo u Rwanda. U Rwanda agatsiko na leta yabo bavuga bakwiza hose kwisi, Barusobanurira muri barya bakobwa cg abagore bahagararanye nuriya mwana. muri make aba basa neza,bambaye neza, bakeye, abo nibo banyarwanda. naho uyu mwana ubarimo hagati si umunyarwanda kuribo.

Uti kuki?, bavandimwe mwaba mwibuka impaka zi ntore mugihe cyashize aho twakwizaga amafoto y’abanyarwanda bari mubukene bukabije. mugihe abandi babyina mumurengwe wibintu byinshi batibuka niyo biva!

ngiyi intero yi ntore kwayo mafoto twakwizaga icyo gihe ushobora no kuyareba kuri profile yanjye comment zabo ziracyariho.

baragiraga bati

1) ariko mwabaye mute ibyanyu ni ugusebanya gusa muzajya mufata amafoto mukuye muri kongo uyitirire abanyarwanda?

kuribo abanyarwanda ni abo babiri basa neza naho ukoze cropping yiyo photo ukayicamo ibice kuburyo hasigara uwo mwana ahita ahinduka umunyamahanga nta munyarwanda usa kuriya,umeze kuriya kuribo.

Ngicyo igihugu kiyobowe nabibone. ibisa neza ni ibyu Rwanda ibisa nabi hoyaaaa abo si abanyarwanda barusebeje!

2) abandi nabo bumvikanishaga yuko ayo mafoto ari ayo mu Rwanda ariko ko yafotowe cyera. mbese umukene wambaye incabure ni uwo ku ngoma ya habyarimana kuko umukene wo kungoma ya kagame we yambara imiserukano ibihe byose. nuko twe twasakaje ayo mafoto tukitwa bangamwabo,inyangarwanda bati mwarusebeje koko.

3)nuko rero harimo igice cya gatatu kidashishikajwe no kuvuga kubukene twaberetse nuko bagahugira mumazu yarimo yubakwa icyo gihe bati turi mwiterambere mugihe musebya u Rwanda. ni ukuvuga kwemeza no kwerekana yuko u rwanda rwakena cg rwagira abakene ni icyaha gikomeye kuri bamwe. ni nuko abo babiri basa neza bahinduka ishusho nyarwanda mugihe bucura bwabo ubarimo hagati aburizwamo no kumwerekana bigahinduka ikibazo. ibi birakwereka iki? birakwereka yuko mugatsiko batitaye kumukene upfa atindahara mugihe cyose bagitapfuna amakoko bigwizaho imitungo. ni nuko kwerekana abo barengana nabyo byahindutse icyaha gikomeye. kuburyo nubikoze yitwa umwanzi wu Rwanda.

4) muri iki kiciro cya 4 ni intore zigize abahata bibazo, mugihe babaga bazi neza yuko ayo mafoto ari ayabanyarwanda.bo nti bagenza nkabariya 3 babanje ahubwo bo baguhata ibibazo bigiza nkana mukugerageza gukuraho debate iriho.

bati iyo foto ni iyabande?, yafotowe na nde? uwo mwana atuyehe? niki cyatwemezako ari umunyarwanda? ariko se kuki muhora mutwereka ibibi gusa nta byiza mu Rwanda? ese ubundi urinde? kuki wowe utabafasha niba ari benewanyu?

ngibyo ibisubizo byabamwe byansingayemo biri remarkable kubera gushaka guhunga ikibazo nyamukuru, cyo kwemera yuko hariho abanyarwanda barushye,babaye,bashonje,bakennye, mugihe hari abandi bakungahaye cyane muri byose kandi bafite inshingano zo kuzamura aba barenganye.

Nyuna yibyo bisubizo byi ntore bitari binagize icyo bitwaye mbabazwa cyane nibisubizo byabandi banyarwanda

noneho basubizaga berekana yuko ari ibisanzwe ko ari gutyo byakabaye bigenda.bati namwe nimugakabye nihehe se abakene batari….nanjye nti abakene barakwiriye hose kwisi ariko nzi abakene batambara incabari kuki tutaba abo!?

Abakene barahari kwisi hose ariko nzi abakene barya kabiri kumunsi,kuki rero tutaba abo?

abakene barahari kwisi hose ariko nzi abakene leta igoboka mubihe byabo bikwiye batitwikiriye za politike za mbonwe neza ahubwo bashaka gufasha abaturage kuki leta yacu itaba iyo? kuko iramutse ari iyo, nti yakabaye ishyira ingufu mukurwanya uwayeretse abakene ahubwo yakabaye ibashima.kuba ibaburizamo rero nuko atari iyo leta izamura umuturage tuvuga.

uranduye imyaka yabaturage mugihe yarimo yera ntu nihanganye ngo basarure uti ni utegeko!!! ngaho nsobanurira uburyo wakunze umuturage ?? ngaho nsobanurira uburyo umwana we atakwambara incabari mubambaye bikwiye!!?

Mukoresheje abaturage murabambuye impanza zagutyo ziruzuranye hose kuki umwana we atakwambara incabure mugihe abandi bambaye bikwiye!?

warangiza ugaca caguwa nuko intore zikabyina muzunga ngo zirashima igikorwa kiza.

Dore abagishima nabo babiri batambaye incabure naho uwo mwana na nyina nti bashobora gushima yuko mwaciye caguwa kuko nibura yashoboraga kubona 800frw akagura agakanzu cg agapatalo. ubu uyu mwana azisanga muri ziriya super market no muri irya myenda ihenda kubi mwise ngo made in Rwanda!?? aho atakwambara incabure nihe? mugihe mwe mwikwije!!!!

Reba itandukaniro riri hagati yabo babiri nuwo mwana ubarimo hagati

Byonyine abo bambaye neza bafite nakanyamuneza kumaso barabasha kumwenyurira ifoto ngaho mwitegereze uwo mwana ubarimo hagati.

hari byinshi byakabaye bikorwa kuruta kurata amazu nimihanda ikubuye

Yanditswe na Rwanda Iwacu

Source:

Exit mobile version