Site icon Rugali – Amakuru

Dor impamvu mwene Nyagasaza "Janvier Busogi" yagobye gufatwa akabazwa Ingebitekerezo

Ese mwene Nyagasaza Janvier Busogi mubyo yatubwiraga ko yari afitiye ubwoba bwo gusubira mu Rwanda haba harimo no kuba yarageze kuba mu bantu batanze ubuhamya bashinjura Nzirorera Joseph, umwe mu bantu Kagame na leta ye bavuga ko bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa?
Nkuko murabibona hasi aha mu wi 2010, Janvier Busogi yasimbukiye Arusha agiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Joseph Nzirorera kandi ntagushidikanya ko murubwo buhamya yagombaga kwemeza ko Nzirorera ari umwere. Ese nkuko Kagame na leta ya bahora bahiga abantu batabona ibintu kimwe nkabo kandi batemera ko Jenoside yabayeho, aho Janvier Busogi ibi yakoze si uguhakana ko Jenoside yabayeho? Ese bazibuka kubimubaza mu gihe arimo atembera mu Rwagasabo?
Niba rero leta ya Kagame yemera ubutabera butajonjora, bagobye gufata uyu Janvier Busogi maze bakamubaza niba ingengabitekerezo yatumye ajya Arusha kuba umutangabuhamya wa Nzirorera yaramuvuyemo. Bitabaye ibyo, leta ya Kagame nifungure na Dr. Leon Mugesera bamusabe imbabazi maze bamusubize n’ibintu bye byose.
Dore gihamya hasi yuko Janvier Busogi yari Arusha taliki ya 8 Kamena 2010 agiye kugira umwere Joseph Nzirorera:

Screen Shot 2016-06-01 at 9.43.26 PM
Source: http://www.peterrobinson.com/ICTR/Transcript%20final%20June%208.pdf
Isomere nawe hasi uko ibinyamakuru bya Kagame nka Igihe.com, bashinja Joseph Nzirorera kuba ari mubateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa:

Source: http://www.igihe.com/politiki/amateka-y-isi/article/24-27-1-1994-interahamwe
Alice Ngahongayire
Fort Worth, Dallas

Exit mobile version