Site icon Rugali – Amakuru

Donatila Mukabalisa na Edda Mukabagwiza bazakomeza kurebera ibiba kuri Adeline na Diane Rwigara

Nimuhorane Imana ! Yemwe Donatila Mukabalisa na Edda Mukabagwiza ukwungirije mu buyobozi bw’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Kubona abategarugori mwiganje mu nteko, abari n’abategarugori b’i Rwanda bagahonyorwa mwigaramiye bajya no gutabarwa bigakorwa n’abanyamahanga ni akumiro.

Mu gihe mwakomeje kwogeza amabi Kagame akorera Diane na nyina Adeline, intumwa ya rubanda nyayo Suzana Bonamici yarebye ihonyorwa rikorerwa Diane na nyina bimwanga mu nda, ahamagaza bagenzi be bo muli Congrès y’Amerika bandikira Kagame bamushyiraho « presha » nibwo arekuje izi nzirakarengane.

Mu gihe abicanyi bagaraguzaga agati Diane, Anne na nyina mwari mu ndorerwamo mwireba kandi mwisiga hanyuma mukajya kwisinzirira mu nteko, mutegereje ko inama irangira mukisangira abapfubuzi banyu.

Madamu Mukabalisa n’igisonga cyawe Mukabagwiza, mu itangazo Minisitiri Busingye yasohoye ejo yavuze ko « Leta igiye kwubahiriza icyemezo cy’ubutabera kandi ikiga ingaruka zose za ruriya rubanza ». Izo ngaruka Minisitiri avuga zirumvikana : komisiyo y’amatora ni rutwitsi nka shebuja, amatora y’umwaka ushize ni zéro, Kagame nta légitimité na dignité agifite nk’umukuru w’igihugu, Rwigara yarahotowe umutungo we uranyagwa, inteko mwicayemo nta légitimité ifite.

Niba rero mushaka kuba intumwa za rubanda mukaba kandi abategarugori b’i Rwanda, nimutumaneho na bagenzi banyu bari mu ngirwa Gouvernement n’abari mu ngirwa Senat mujye inama, maze mwandikire ikibazo (petition) shobuja Kagame mumusaba ibintu bitanu :

1.gusubiza umuryango wa Rwigara imitungo yawo yose;
2. gufungura imfungwa za politike zose;
3.gusesa komisiyo y’amatora perezida wayo profeseri Kalisa Mbanda agakulikiranwa;
4.gukingura urubuga rwa politike ; 5.kwegura hagatangira inzibacyuho igomba gutegura amatora adafifitse.

Ibyo nimutabikora bwangu, rubanda irabyikemurira naho mwebwe n’abo mwicaranye bose mu nzego z’agatsiko muzitwa abafatanyacyaha ba Kagame muzaryozwe ibibi byose byabaye n’ibizaba.

Dieudonne Ngoga

Exit mobile version