Site icon Rugali – Amakuru

DMI YA PAUL KAGAME IRIMO GUSHIMUTA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI I MUTOBO ZAVANYWE KU GAHATO MURI KONGO IKAJYA KUZICIRA MURI NYUNGWE

Amakuru yuzuye ukuri nkura i Mutobo (Ruhengeri) ni uko taliki 06 Werurwe 2019 aribwo byari biteganijwe ko impunzi z’abanyarwanda zakuwe Kongo ku gahato zigezwa ku misozi zikomokaho zivanywe mu kigo cy’ingando cya Mutobo mu Ruhengeri zimazemo iminsi.

Kuri iyo taliki mu gihe buri wese yarimo ashyashyana yitegura kurira imodoka imugeza aho yavuze ko akomoka, batunguwe no kubwirwa ko ngo batakigiye ngo kuko ubwo bakuwe n’igisirikari muri Kongo ubwo ngo nabo ni abasirikari bityo ngo RDF niyo izagena italiki yabo yo gutaha.

Ku mugoroba w’iyo taliki, DMI yibyemo abagabo 7 ibamarana iminsi ibiri nyuma igaruramo 4 barimo na Muzehe KARANGWA naho batatu baricwa. Ku italiki 07 Werurwe DMI yatwaye abandi 6 ntihagaruka n’umwe.

Ku italiki 15 Werurwe 2019 DMI yasubiye aho izo mpunzi ziri mu kigo cya Mutobo ishimutamo abitwa HATEGEKIMANA Adrien na NDAGIJIMANA Cassien bajya kubica kuko batigeze bagarurwa.

Taliki 21 Werurwe 2019 DMI yasubiyeyo itwara ku ngufu uwitwa Major RWANDEMA Joseph, Muzehe KARANGWA (wari wagaruwe muri ba bandi 4 bashimuswe taliki 06 Werurwe 2019), KARAMBIZI Jean Marie Vianney, KAMANZI Ezra, Jovine n’abandi babiri batamenyekanye amazina yabo neza. Aba bose barishwe kandi kuko icyo kigo cya Mutobo kirimo benshi gahunda yo kubashimuta irakomeje.

Ndasaba imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka AMNESTY INTERNATIONAL na HUMAN RIGHTS WATCH kwihutira kubaza Leta ya Paul Kagame aho abo bantu baherereye no gusaba ko abasigaye batarashimutwa umutekano wabo wakwitabwaho Kandi bagatwarwa ku mirenge bakomokaho.

Niba hari ibyaha Leta ibakekaho, si byiza kwihanira kuko byitwa urugomo no kutubahiriza amategeko, nibashyikirizwe ubutabera baburane nibahamwa nabyo babihanirwe.

Eric Udahemuka

Exit mobile version