Isasu ryahitanye umushoferi wa Bobi Wine witwa Yasin Kawuma ryaba ryari rigenewe guhitana Bobi wine ariko riramuhusha. Igikorwa cyo gutera amabuye imodoka ya Museveni hamwe n’iyicwa ry’umushoferi wa Bobi Wine DMI yabigizemo uruhare. Abaturage b’abaganda ntibatinyuka gutera amabuye imodoka ya Museveni kuko bazi ingaruka yabyo. Ikindi nta mupolisi wari kwica Bobi Wine mu gihe kwiyamamariza amatora byari bishyushye kuko iyo Museveni atsindwa umuriro wari kwaka.
Mbibwirire hari undi muntu ufite uburambe mu kazi kandi wahawe imyitozo ihagije wabigizemo uruhare. Uwo muntu yifuza ko Uganda iba umuyonga. Mwibuke igihe Gen James Kabarebe yabwiye urubyiruko rwa FPR ati” Guverinoma ya Uganda cyangwa ya Museveni ntizamenya icyayikubise”
Umwaka ushize nababuriye uburyo umwicanyi Paul Kagame na DMI ye bafite umugambi wo gusenya Uganda nk’igihugu igasigara nta buyobozi
Byanditswe na Gakwerere Rpf