Site icon Rugali – Amakuru

DMI ya Kagame muri gahunda yo kuneka abayirwanya bari hanze -> U Bubiligi: Habaye ibiganiro byo guhanahana amakuru ku banyarwanda baba mu mahanga

Ku mugoroba wa tariki ya 27 kuri Rwanda House ahari icyicaro cy’Ambasade y’u Rwanda mu Bubuligi, habereye ibiganiro byari byitabiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo,

Ni ibiganiro byafunguwe na Ambasaderi Amandin Rugira, hatangwa ibiganiro birimo ibyatanzwe na Me Jean Pierre Tia wavuze ku bijyanye n’abimukira na Zilipa Nyirabyago wavuze ku mushinga yise “Poules aux Œufs d’or.”

Amb. Rugira yashimiye abigomwe ibindi bakitabira iki kiganiro, yerekanye ibyo Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu gihe gishize, ibiri gukorwa ndetse n’ibiteganywa, bijyanye n’abanyarwanda batuye muri diaspora.

Yavuze ko u Rwanda rufata Diaspora nyarwanda nk’umufatanyabikorwa mu kuzamura amajyambere n’iterambere ryose no mu bukungu bw’igihugu.

Yashimangiye ko u Rwanda rwifuza ko umunyarwanda wese uri muri diaspora yiyumvamo ubunyarwanda no kugira igihugu nk’uko uri mu gihugu abyiyumvamo.

Yakomeje agira ati “Ibi bivuze ko u Rwanda rubatezeho ibitekerezo, ubunararibonye, ubumenyi, haba mu bucuruzi no mu bindi byose byinjiza inyungu mu buryo butandukanye no mu bijyanye n’umuco.”

Yatanze urugero ku Kigega mpuzamahanga, IFAD, kigaragaza ko ibyoherejwe na diaspora nyarwanda byanganaga na 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu 2016, byaje kwiyongera kuri 34.4% guhera muri 2007.

Imibare yatangajwe muri 2018 na Banki Nkuru y’u Rwanda ni uko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016 diaspora yohereje miliyoni 155$, mu 2016-2017 hoherezwa miliyoni 181$.

Ayo mafaranga usanga ajya mu bikorwa byo kurwanya ubukene bihereye mu gufasha imiryango kwihangira imirimo mu makoperative cyangwa mu mishinga iciriritse.

Harimo n’indi mishinga igamije kwita ku banyarwanda batishoboye haba mu kububakira, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Hari kandi n’ibikorwa byo kohereza amaboko n’ubumenyi bifite agaciro ntagereranywa. Aho hanakorwaga ubufatanye hagati y’ibigo byo muri diaspora n’ibyo mu gihugu.

Ibyo byakozwe muri gahunda izwi nka TOKTEN (Transfer of Knowledge Through Expatriate Nationals 2005-2009, yari igamije guhwitura Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga ibitekerezo n’ubumenyi, ubunararibonye , nta kiguzi.

Mu mwaka wa 2012 kandi habaye igice cya kabiri cyiswe ‘Migration for development in Africa (MIDA), gahunda yari igenewe gufasha abanyafurika batuye ku y’indi miganbane y’Isi gushyira imbaraga mu iterambere ry‘ibihugu byabo.

Mu Rwanda, uyu mushinga wabashije kuvana abanyarwanda icyenda kugeza kuri 15 b’abanyamwuga mu bijyanye n’Ubuzima bashyirwa mu bigo bitandatu by’ubuzima.

Icyiciro kigezweho ni ukumenya imibare fatizo ya diaspora mu Burayi guhera muri Gicurasi 2018.

Iki gikorwa kigamije kumenya koko ubumenyi abanyarwanda batunze ku buryo butandukanye bwo kubyazwa umusaruro, mu gufatanya no gushishikarizwa guteza imbere iterambere u Rwanda.

Amb. Rugira yasabye abari aho gutekereza cyane ku bijyanye no guhugura urubyiruko mu bijyanye n’imyuga iciriritse, kuko hari igihe abashoramari bagera mu gihugu bagakenera abo bakorana mu bikorwa bitandukanye kandi byinjiza amafaranga.

Yakomeje agira ati “Ngendeye ku mibare ya OIM, abanyarwanda dutuye mu Bubiligi turi hejuru ya 30 000. Turifuza kugera kuri benshi bashoboka kuko ubu tubasha kugera gusa kuri 4000. Mbashishikarije rwose guha agaciro imirimo yanyu mukora iyo ariyo yose ibatunze mufitiye ubumenyi.”

Yavuze ko u Rwanda rukeneye abakozi mu myuga itandukanye, bakava muri cya gihe cyo gutekereza ko gukora ari ukwicara mu biro gusa.

Zilipa Nyirabyago wavuze ku mushinga yise Poules aux Œufs d’or 3

Abanyarwanda n’inshuti zabo bakurikiye ibiganiro bibiri kuri uyu wa Kane

Amafoto: Rwanda House-Belgique

Source: Igihe.com

Exit mobile version