Site icon Rugali – Amakuru

DMI ya Kagame irimo gutekinika ya barwa ya Ingabire ngo bamubeshyere ko yemeye ibyaha

Amakuru aturutse ahantu hizewe Rugali tumaze kubona tuyahawe n’ abantu ba hafi ya Village Urugwiro nuko abacurabwenge ba DMI barimo gutekinika ibaruwa Ingabire Victoire yandikiye Kagame kugirango bayisohore bamubeshyera ko yanditse asaba imbabazi kandi yemera n’ibyaha atakoze.

Ejo ntibizabatangaze rero nimubona iyo baruwa itekinitse dore Ko DMI ya Kagame ishaka kuyikoresha no mu rwego rwo gusenya P5 cyangwa mu kuyica intege. Abacurabwenge ba DMI bamenye ko imikono yabo tuyizi kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

Ahubwo Kagame niyitegure gufungura na Diane Rwigara kuko gufungura Victoire Ingabire ugasiga Diane ninka byabindi abasekuru bavuze ngo “UWASUZE AGIRWA NO KUNUTSA”. Kagame rero habwirwa abumva sinzi niba mwamenye I myigaragabyo y’abanya Kenya iteganyijwe taliki ya 27 Nzeli i Nairobi isaba ko Kagame yafungura Diane Rwigara. Ndi Kagame nabafungura taliki ya 24 Nzeli ubwo bazagaruka muri za girwankiko ze, natabikora tuzakomeza tumutamaze dore ko isi itangiye kumenya ko bibeshye bagashyigikira ikirura kiyambitse uru rw’intama.

 

Exit mobile version