Site icon Rugali – Amakuru

DMI ya Kagame ikomeje kuvugisha Dr Sezibera Richard kuri Twitter

Sezibera Richard

Amakuru tuvana ahantu hizewe mu nda y’ingoma ya FPR Inkotanyi nuko Dr Richard Sezibera ikirwaye kandi akaba akirebye. Uburozi bamuhaye burakomeye kuburyo adashobora kubukira. Ikindi kandi ntibazabatangaze mu minsi iri mbere bamusimbuje undi kuri uriya mwanya umwuzukuru wa Ngurube yirirwa atobanga muri ino minsi dogiteri arimo arwana n’uburozi bamutamitse.

Aya makuru twabonye nuko ababona ziriya Twitter bari kwitirira Dr. Richard Sezibera ari DMI ya Kagame ubu irimo kuzandika mu rwego rwo kujijisha ngo arahari ntacyo abaye cyangwa se mugihe bazaba bamusimbuje undi ndetse no mugihe byaba bibaye ngombwa ko bamubika. Basanze gusobanura ibye byabagora bahitamo kumubwira nako gufata telephone ye maze binjira muri Twitter ye ariho mubona ziriya message yitirirwa ziba zavuye.

Imikino ya DMI ya Kagame turayizi aho gusobanurira aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga uhembwa imisoro abaturage barishye aho arwariye naho arwariye bahisemo kumuvugirisha kuri Twitter yirirwa avuga ibintu biterekeranye. Gusa umuntu akibaza ati FPR izabeshya kugeza ryari? Ababeshywa na FPR bakemera bazafungura amaso ryari?

Umukunzi wa Rugali
Yvette Uwamahoro

Exit mobile version