Site icon Rugali – Amakuru

DMI ya Kagame igamije iki ikwiza igihuha ibeshyera Kabuye, Kantengwa, Kayitesi, Baine, Mukankomeje na Museminali?

Hashize iminsi hagaragaye itangazo bivugwa ko ryanditswe n’abagore bahoze muri FPR bakaba banenga iri shyaka ko rirangwa n’akarengane,kwibasira abanyamuryango b’ikubitiro baryo,gukoresha Jenoside nk’iturufu yo guheza Abahutu no kwikiza abo batavuga rumwe,ubwicanyi bwateguwe ku batavuga rumwe nayo,…

Sindi butinde cyane kuri iyi baruwa cyane ko nta cyemeza neza ko koko aba bagore aribo bayanditse,ahubwo ndibanda ku mateka,n’ubuzima bw’aba bavugwa ko aribo banditse iri Tangazo:

1. Mary Baine: Uyu mugore wa Tom Byabangamba ntawashidikanya ko atishimiye FPR nyuma yo guhimba ibyaha no gufunga umugabo we ibyaha birimo gusebya ubutegetsi,ngo no gusuzugura ibirango bya Repuburika y’u Rwanda ariko nyamara uyu Byabagamba akaba azira ko ari murumuna wa David HIMBARA uyu ufatwa na FPR nk’umwanzi w’igihugu.

2.Rose Kabuye: Uyu mugore ubusanzwe uzwiho kugira uruhare rukomeye mu byaha by’intambara ni mushiki wa Generali Frank Rusagara bityo nyuma yo kwicazwa no guhezwa ku mugati akaba yaragiye anafungwa bya hato na hato we n’umugabo we ariko icyo bazira kigaragara akaba ari ukutavuga rumwe na FPR kwa musaza we Gen. Rusagara.

3.Angelique KANTENGWA: Nawe ibibazo bye birajyana n’ibya Rose Kabuye dore ko ari mukuru w’umugore wa Gen. Rusagara bityo bakaba bazira nyine uyu Rusagara ufunzwe kugeza ubu aho ashinjwa nawe gusebya ubutegetsi.

4.Majoro Doreen Kayitesi NZARAMBA: Uyu mugore wahoze ari umugore wa Gen. Nzaramba Martin yaje gutandukana n’umugabo we aho bivugwa ko uyu mugabo we yamwikuyeho ngo atarebwa nabi ibukuru kuko uyu majoro KAYITESI ari mushiki wa RUDASINGWA Theogene ufatwa nawe nk’umwanzi w’u Rwanda na FPR.

5.Rose Mukankomeje: Uyu wahoze akuriye REMA (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije) nawe yarezwe ibyaha nk’abo navuze haruguru bityo yigizwayo arahezwa aho we nyuma yo gusebya igihugu yarezwe no kumena ibanga ry’akazi ariko bikavugwa ko yazize gusura aba bagore cyane cyane Rose Kabuye kandi FPR yaramuhaye akato yanze rero munyangire imukoraho. Bivugwa kandi ko ari umwe mu Basesero bari basigaye aho ibibazo bye bihuzwa n’ishyirahamwe ry’abanyakibuye batagikunze namba FPR nka Rwigara wishwe, Rujugiro wahunze,Kabera wishwe,…

6.Rosemary Museminali: Uyu mugore wanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga nawe yigijweyo nyuma yo kwanga guha akato abo FPR yashyize mu gatebo k’ibishingwe!

Ukurikije ibyo twavuze haruguru byose rero aba bagore bafite impamvu zigaragara zo kutishimira FPR ibi kandi bigashimangira ingaruka z’ubutegetsi bw’akazu kubakiye ku miryango aho usanga imiryango micye yarigabanyije imyanya ikomeye mu gihugu! Bityo rero mu gihe bamwe bagiranye ikibazo n’ubutegetsi bigahita bikururuka no kuri benewabo usanga bose bari muri ubwo butegetsi.

Kagwigwi Ndamukunda Nsaba

Exit mobile version