Bobi Wine Yashyizwe Ku Rutonde Rw’abayobozi Basaga 15 Bazicwa Na Museveni.. Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’abantu bataramenyekana ruriho abantu b’abayobozi 16 bazicwa barimo umudepite wa Kyadondo y’iburasirazuba, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.
Benshi muri aba biganjemo abanyepolitiki, abanyamadini n’abayobozi gakondo.
Kuri uru rutonde hagaragaraho aba bakurikira:
Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Buganda( Katikkiro) Charles Peter Mayiga, Depite w’agace ka Ntungamo, Gerald Karuhanga, depite w’agace ka Kawempe y’amajyepfo, Mubarak Munyagwa, Meya w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago na Minisitiri w’umujyi wa Kampala, Beti Kamya n’abandi batandukanye.
Dailymonitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uru rutonde rwabonetse mu rugo rw’uwitwa Kasibante wabwiye NTV ko atazi uwaba yaramuzaniye iyi baruwa.
Umwe mu bashyizwe kuri uru rutonde, Karuhanga avuga ko ibi ari iterabwoba barimo gukorerwa kandi ko mu minsi ishize byabaye polisi ikamenyeshwa ariko igashyira agati mu ryinyo.
Yagize ati” Bwa mbere namenyesheje polisi, bambwira ko bari bugire icyo babikoraho gusa ntacyakozwe. Ibi bituma twibwira ko ibiri kuba Leta ibizi”
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima yatangaje ko hagiye gufatwa ingamba kandi ko abari kuri lisiti bazarindwa uko bikwiriye.“ Tuzakora ibishoboka byose tubarinde. Turabasaba kwigengesera kandi polisi yacu iriteguye”
Tubibutseko abishwe bose mu minsi ishize barimo Depite w’Akarere ka Arua, Ibrahim Abiriga, Umuyobozi wa Polisi kuri Sitasiyo ya Buyende, Mohammed Kirumira nabo bari baragiye bandikirwa ubutumwa bubatera ubwoba.