Site icon Rugali – Amakuru

DMI ikomeje akazi kayo ko gusenya Zion Temple ya Apotre Gitwaza. Bamushumurije abayisilamu basaga 200!

Abayisilamu basaga 200 batangiye kurwana ’Urugamba rutagatifu’ kuri Apotre Gitwaza. Kuwa Gatanu tariki 16 Kamena 2017, nibwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyabagejejeho inkuru yavugaga ko Hari Abasilamu biteguye guhangana bikomeye na Apotre Paul Gitwaza bita ’umwanzi w’Imana’ nyuma y’uko bari barimo gukora ubukangurambaga busaba abayoboke b’idini ya Islam guhaguruka bagahuza imbaraga bagashaka uko bahangana na Apotre Paul Gitwaza bashinja gushaka kurwanya ubusilamu.

Umusigiti uri haruguru gato y’urusengero rwa Zion Temple mu Gatenga niwo wabaye intandaro yo gutangiza igisa n’ihangana hagati ya bamwe mu basilamu n’umuvugabutumwa Apotre Gitwaza Paul; umushumba mukuru w’itorero rya Zion Temple mu Rwanda. Kuba umusigiti wegeranye n’urusengero rwa Gitwaza ubwabyo byabaye ikibazo, ariko hari n’ihangana rishingiye ku kutumvikana ku bijyanye no kugurira abaturage begereye urusengero n’umugisiti, buri ruhande rugamije kwagura inyubako zarwo.

Uyu musigiti uri haruguru gato y’urusengero rwa Zion Temple

Uwo musigiti uzwi nka Masjid Bilal uri hafi y’urusengero rwa Zion Temple, iyo abasilamu bari mu masengesho yabo bigahuza n’uko hari ibikorwa by’amasengesho birimo kubera muri Zion Temple, buri ruhande ruba rusakuriza urundi kuburyo habaho no kubangamirana ku mpande zombi. Hari amakuru ikinyamakuru gikesha umwe mu bayobozi bo mu Itorero rya Zion Temple, avuga ko bakoze inama bagatekereza kwagura ibikorwa byabo bagurira abaturage baturiye umusigiti n’urusengero, ibintu abasilamu bamwe bamenye ntibibashimishe maze batangira ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga ngo bagurire abo baturage.

Umwe mu bakoze ubukangurambaga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagiraga ati: “Asalam alaikum warahmatullah wabarakatuh Bavandimwe baislamu duhuje kwemera no kwizera, Allah aravuga ati Abarushanwa nimurushanwe! Bavandimwe uri tayari kurwanira inzira ya Allah, si yayindi y’imihoro mutagira ubwoba, ni ukwitanga mu mitungo. Hari umusigiti wo kwa Gitwaza, kafiri Gitwaza arashaka kugura impangu (ibipangu) ziwukikije ngo ace ubusilamu none umuislamu wese utinya Allah ukunda idini ye, iki nicyo gihe ngo dutabare idini ye duteranye tugurire bariya bantu twagure umusigiti umwanzi w’Imana atahatwara akahabangikanyiriza Allah”

Ibi koko byarabaye ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017, aho abasilamu b’ingeri zitandukanye, abagore n’abagabo, abakuze n’abana, bahuriraga kuri uyu musigiti bagakusanya amafaranga, mu gikorwa bari bahaye inyito yo “Kurwana urugamba rutagatifu”. Buri wese yagendaga atanga amafaranga anizera ko Imana izabimuheramo umugisha udasanzwe, ku bw’iki gikorwa cyo kurwanya ko umusigiti wabo wapfukiranwa na Apotre Gitwaza n’itorero rye.

Abasilamu bagera muri 200 bari bahuriye mu cyo bise urugamba rutagatifu

Sheik Nsengiyumva Suleiman (Imam) ukuriye imisigiti yo mu karere ka Kicukiro yabwiye isange.com ko iki gikorwa kigamije kugura ubutaka bw’abaturage bo mu Idini ya Islam kuko Apotre Paul Gitwaza yashatse kubugura ariko bakabimwangira, cyane ko ngo abaturage bashaka kugurisha ubu butaka ari abo mu Idini ya Islam ari nayo mpamvu babwimye Apotre Gitwaza bakemera umuryango w’Abasilamu mu Rwanda.

Yavuze ko uyu musigiti wubatswe mu 1962, bityo bakaba bashaka kuwagura kugirango uzakorerwemo n’ibindi bikorwa by’iterambere. Sheik Nsengiyumva yavuze kandi ko bakeneye kuzagura ubutaka bunini kuburyo nibishoboka bazanagura ubwa Zion Temple bahana imbibi mu bihe bizaba byabaye ngombwa.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugana na Apotre Gitwaza ariko ntibyadukundiye kuko amaze iminsi ari mu mahanga, guhera kuwa Gatanu ntitwabashije kumubona.

Ukwezi.com

Exit mobile version