Site icon Rugali – Amakuru

Twizere ko aba bakinnyi Karekezi Emmanuel yafashije guhunga muri Australia ejo tutazababona mu ntore baramya Kagame muri za Rwanda Days

Indahiro Uhagarariye Diaspora yarahiriye muri Australia biravugwako yayirenzeho agafata icyemezo cya Kigabo, agafasha bamwe mubakinnyi bu Rwanda bari bagiye mumikino ya Commonwealth guhunga igihugu mukarere anatuyemo ka Brisbane.

Ubundi ibintu nkibyo nibidasanzwe mubantu babaye intore kuko intore ntiganya ishaka ibisubizo ariko kuri Karekezi Emmanuel nawe ubundi ubutore bwe burakemangwa ngo kuko nawe yageze muri Australia ahunze iyo leta ya FPR mubona hasi aho arahirira Ko atazayihemukira, mugihe kandi yayihemukiye bwambere akayihunga akaza muri Australia none arongeye afashije bamwe mubari baje mumikino kuyihunga.

Nasabaga abantu Bose bahagarariye Diaspora mubihugu kujya bakora nkuko Emmanuel Karekezi akora kuko bigaragara Ko akora ashaka gukiza ubuzima bwa benshi RPF Kagame yifuza kwirenza. Akwiye kubishimirwa!!!

Karekezi Emmanuel arahirira guhagararira amatora yabaye umwaka ushize mumwumve kuri iyo video twashoboye kubona tuyihawe nabagenzi bacu baba muri Australia ???

 

By Ibanga Rizwi

Exit mobile version