Diane Rwigara, umukobwa w’umunyemari Rwigara Assinapol uherutse kwitaba Imana azize impanuka y’imodoka, yamaze gutangaza ko ashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.
Uyu mukobwa wakunze kugaragaza ko hari ibyo atavugaho rumwe na Leta y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, yagejeje impapuro z’ubutumire ku buyobozi bw’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda abamenyesha ko kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017 hari ikiganiro n’abanyamakuru azatangarizamo ko ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Diane Rwigara yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru guhera muri 2015, nyuma y’uko se umubyara, Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabaye tariki 4 Gashyantare 2015 ariko nyuma ntivugweho rumwe.
Diane Rwigara uzatangaza imigabo n’imigambi ye kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru, abaye umukandida wa gatandatu uvuze ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda n’ubwo ababivuze bose batarageza ibyangombwa byabo muri Komisiyo y’amatora ngo bagaragaze ko bujuje ibisabwa.
Uretse Paul Kagame wemejwe n’Ishyaka rya FPR Inkotanyi na we ubwe akavuga ko yemeye kuziyamamaza, Dr Frank Habineza wo mu ishyaka rya Green Party na we yamaze kwemezwa n’ishyaka rye, Padiri Nahimana Thomas uba mu Bufaransa na we yakomeje kuvuga ko aziyamamaza n’ubwo ibye byakomeje kuzamo urujijo, hakaza kandi Philippe Mpayimana wavuye mu Bufaransa aje kwiyamamaza ku giti cye na Jean Daniel Mbanda uba muri Canada watangaje ko azaza kwiyamamaza n’ubwo yasubitse urugendo ibye bikaba bitarasobanuka.
Ukwezi.com