Site icon Rugali – Amakuru

Diane Shima Rwigara ihwa mukirenge cya Paulo Kagame, intandaro y’isenyuka rya RPF.

Jean Mbanda ati ntiyavuga nabi Kagame na RPF. Ijambo nkiri rivuzwe n’umututsi Mbanda rirasanzwe kuko riri mumurongo umwe w’ibitekerezo abatutsi benshi bahuriyeho. Bemeza ko umuhutu azongera kwifuza intebe ya Perezida w’uRwanda nyuma byibura y’imyaka 400, abandi bati bizatwara imyaka 1.000 abagerageza bakavuga imyaka 100.

Icyo abenshi mubatutsi bahera bifuza batyo nuko bose muri propaganda bagiye bigishwa ko umucunguzi wabo ari Paulo Kagame ko atariho abahutu bakongera kubatemagura ko ariwe udatinya n’abazungu. Abigeze guhunga bo propagamda zagiye zibereka ko Paulo Kagame ahungabanye basubira mubuhungiro.

Mbanda rero ari muruwo murongo wogusigasira ubutegetsi “ntutsi” ntibuhungabane.

Icyo abatutsi bamwe birengagiza n’amateka yaranze u Rwanda. Ubu ikibazo gikomereye cyane igihugu n’umubare munini w’impunzi zigomba byanga byakunda bitinde bitebuke zigomba kuzataha kuneza cg ku nabi.

Abenshi ndetse batangiye gutekereza ko murugwiro haremewe nyakubahwa Sabudiri. Atariho ntawundi ndetse uRwanda ruzahita rurangiriraho kubaho.

Umwari Diane Shima Rwigara umututsikazi wo mubitwa abacikacumu, uvuka mumuryango ukemeye, kandi ukize nubwo nawe yakomejwe kwigishwa gufata Paulo Kagame nk’umucunguzi ngo iyo adahaba ntawari kurokoka wo kubara inkuru arenze kuribyo kukarubanda abwiye abatutsi ati ndifuza nanjye kwicara m’Urugwiro.
Muyandi magambo abwiye abatutsi ko Kagame atari kamara. Ko we yanategeka neza kurusha Kagame na FPR.

Akanguye abatutsi kumugaragaro ko bakwiye gukanguka amaso yabo agahweza bakareba neza ntibazibeshye Kanama 2017.
Ubu n’ubutumwa bukomeye atanze!

Ibi biraza kurushaho gucukura urwobo runini hagati y’abatutsi bo mugatsiko-sajjya n’abatutsi bitwa abacikacumu.

Inama: Diane Shima Rwigara kora urutonde rw’abantu uzi bazagufasha gukora kampanye cg abasanzwe ari inshuti z’umuryango urwo rutonde urushinganishe mumiryango yose mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Christophe Kanuma

Exit mobile version