Site icon Rugali – Amakuru

Diane Shima Rwigara igitotsi mu jisho rya Paulo Kagame!

Mubintu FPR Inkotanyi na Paulo Kagame batigeze batekereza ko cyaba ni ukobona hari umututsi witwa ko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi ngo igahagarikwa na Paulo Kagame w’imbere mu gihugu wahirahira kwiyamaza ahanganye na Paulo Kagame.

Byatekerezwaga ko abatutsi bose bagomba kwibonamo FPR Inkotanyi na Chairman wayo Paulo Kagame bityo bakunga urunana mu kurwanya umuhutu wese wagaragaza kwifuza kwinjira murugwiro. Ndetse byagiye binavugwa kukarubanda ko bakwiye kuzabirota byibuze nyuma y’imyaka 400.

Umututsi wagerageza kugaragaza ko atibona mumigenzereze ya FPR cg ya Chairman nuwabaga yabirose gusa yahitaga acyeka ko n’imbeba mu nzu yaba yamwumvise yahita acaho agahunga igihugu.

Diane aratunguranye kuko inzira zo kumurwanya ziraza kubagora: ntiyakoze muri Leta ngo bazavuga ko ari igisambo-yibye, s’umuhutu ngo bazavuga ko afite ingengabitekerezo cg ko yagize uruhare muri Jenoside.
Uko biri kose nibitwara nabi baraza kugumura indi mitima mike yari itaragumuka.

Mu gihe Pasteur Bizimungu yatangazaga ishyaka rye Ubuyanja abakurikiranaga mwiboneye uburyo itangazamakuru ryakoreshejwe aho bagezeho batangaza ko yarwaraga ibisazi akiri muri Kaminuza bamusebya byinshi karahava bategurira imitima ya rubanda kuzakira neza ifungwa rye.

Aha rero haragoye kuri Diane DMI yatangiye kugerageza ihera kumafoto mpimbano y’urukozasoni. Iyi turufu yashaje imburagihe kuko abashishozi bagaragaje ibihimbano.

Diane akomoka Kibuye iwabo wa Kabera Assiel wishwe, Rwigara Assinapol wishwe, Joseph Sebarenzi wotorongejwe, Ben Rutabana watorongejwe,Aphrodis Mugambira uri ku nkeke,… aba bose baracyari mu mitima y’abanyakibuye.

Uyu mwari avuka mu muryango ukomeye kandi amafaranga arayafite uretse no mu Rwanda hari nari m’Ububiligi. Yujuje imyaka isabwa kwiyamamariza ubuperezida mu Rwanda. Ntabundi bwenegihugu afite kurubu kuko ubundi yigeze yarabwiyambuye muburyo buzwi.

Ikigamijwe sukuba perezida n’ugukangura rubanda yari isinziriye.

Christophe Kanuma

Exit mobile version