Diane Rwigara ati: “wima amaraso igihugu cyawe imbwa zikayanywera ubusa”. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, umunyapolitiki Diane Rwigara yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakabakaba 50, icyo kiganiro kikaba cyabereye i Nyamirambo muri imwe mu nzu z’Umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, ni naho yanagikoreshereje atangiza umutwe we wa politiki Itabaza, mbere yo gufungwa. Umutekano ntabwo wari wakajijwe ku buryo budasanzwe.
Muri iki kiganiro cyatangiye isaa kenda n’iminota 40, Diane Rwigara yasobanuye iby’ibaruwa yandikiye Perezida Kagame (iyo baruwa murayisanga hano hasi).
Umunyapolitiki Diane Rwigara yatangiye ashimira abanyamakuru n’abanyarwanda muri rusange bababaye hafi mu bihe bikomeye, we n’umuryango we.
Yavuze ko impamvu yatumije iki kiganiro ari ukuvuga ku ibaruwa yandikiye perezida wa Repubulika, ku iyicwa ry’umucungagereza Jean Paul Mwiseneza bakunze kwita Nyamata. Diane yavuze ko uyu Mwiseneza yishwe ateraguwe ibyuma bakamuca n’umutwe, yasobanuye kandi ko Mwiseneza yari umucikacumu wamaririje kuko bishe umuryango we wose agasigarana na mushiki we umwe gusa.
Mu rwandiko yandikiye Perezida Kagame arabaza impamvu u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu ariko abantu bakaba bakomeje kwicwa bya hato na hato kandi ngo bigasa n’ibishyigikiwe n’abayobozi bakuru yatanze urugero ku ijambo rya Perezida Kagame rye kuw a 10 Gicurasi 2019 aho yagize ati: “Hari ubutabera bwemewe n’amategeko, n’ubundi bwihariye”
Yasobanuye ko Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere yabaye nk’ugaragaza ko Mwiseneza yizize aho yagize ati “Ugomba kwimenya, kumenya aho uri, uko uhagaze, ibyo uvuga n’aho ubivugira..
Diane arashimira ingabo zabohoye u Rwanda ariko agasaba ko Abanyarwanda batakandamizwa n’abababohoye, arasaba ko nta n’umwe ukwiye gupfobya Jenoside, ariko ati ntibikwiye ko kubuza kuyipfobya bisumbishwa kurinda umutekano w’abayirokotse.
Asoza urwandiko rwe avuga ko mu gushimira abahagaritse jenoside, bitabasaba imbaraga zihanitse ngo bahagarike ubwicanyi bwa hato na hato bubera mu gihugu cyane cyane ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Mwiseneza Jean Paul atari umunyapolitiki, ahubwo yari umucungagereza ukunda ukuri. Yatanze kandi urutonde rwa bamwe mu bacikacumu bishwe mu buryo budasobanutse.
Nyuma yo gusobanura ibaruwa yandikiye Perezida Kagame hakurikiyeho ibibazo by’abanyamakuru. Ku kibazo cyo kumenya niba nta bwoba afite ko ibyo yandikiye Perezida Kagame byamutera gusubira mu bibazo aherutsemo, yasubije yifashishije umugani wa Kinyarwanda ugira uti
“Wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa”. Yinubiye kandi ko iperereza rikorwa ku bicwa ritajya rirangira, kimwe n’irikorwa ku baburirwa irengero.
Yanditswe na Frank Steven Ruta