Nifuzaga kubwira Diane Rwigara ko atagobye kugira uwo asaba imbabazi cyangwa ngo yisegure kubyo yavuze anenga Kagame n’ingoma ye kuko ari uburenganzira bwe. None se hari upfa kabiri? Kagame ahotora umubyeyi wawe Assinapol Rwigara cyane cyane urebye uburyo bamwishe ntaho bitaniye no ku kwica nawe. Humura kandi ushire ubwoba kuko nakwica bizatera abandi nkawe kuvuga no kwamagana akarengane.
Njye maze kwitegereza ibyo Diane Rwigara arimo akora nasanze ari bwo buryo bwonyine yabonye bwo kuvuganira umubyeyi we Rwigara wishwe akubiswe ishoka n’abicanyi ba Kagame. Batubeshye ko uwagonze Rwigara yagize igihunga akijyana muri polisi ariko se wari wumva hari aho bamuzana mu nkiko ngo yisobanure? Byongeye kandi muribuka ko umuryango wa Rwigara wandikiye Kagame umusaba ubutabera, hari icyo muzi cyakozwe?
Rwigara Assinapol we yari yarahisemo kwicecekera ariko ntibyabujije Kagame kumuhotora no kumwica urupfu rurenze uko Interahamwe zishe abatutsi. Diane Rwigara njye mbona yarabirebye agasanga gupfa avuze biruta gupfa ucecetse!
Isomere hasi aha ubutumwa Diane Rwigara yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yisegura ariko bikaba byerekana ko azi neza ibimutegereje kandi ko ntakabuza azabyakira nkuko yakiriye urupfu rwa se yiboneye n’amaso ye akiri muzima mbere yuko bamukubita ishoka yo kumukuramo umwuka. Kagame aribeshya ntabwo azica abanyarwanda bose kandi nabo yishe azabibazwa yaba ariho cyangwa yarapfuye.
Nicole Kanyana
Umwe mubarihiwe amashuri na Rwigara Assinapol