Imigabo n’imigambi ya Diane Shima Rwigara ugiye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017,Shima Rwigara yavuze ko yifuza ko u Rwanda rukomeza gutera imbere buri munyarwanda agahabwa uburenganzira n’ ubwisanzure mu gutanga umusanzu we wagirira akamaro igihugu.
Muri iki kiganiro kandi Shima Rwigara akaba yavuze ko afite icyizere ko abanyarwanda bazamuhundagazaho amajwi.
Imigabo n’imigambi ya Diane Shima Rwigara ugiye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
1.Muri Politiki idaheza, iha buri wese uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye, ishingiye cyane cyane mu bitekerezo biturutse mu baturage bigamije kubaka.
– Buri munyarwanda wese hatitawe kucyo yaba aricyo cyose, afite uburenganzira mu miyoborere y’igihugu cye.
– Buri munyarwanda wese agomba kugaragaza ibitekerezo bye bigamije kubaka, agatinyuka akavuga ukuri kandi ntabizire.
Kutumva ibintu kimwe na leta ntabwo byagombye kuba icyaha gikwiye gutuma umuntu ahohoterwa. Nta terabwoba uwavuze ibitagenda akwiye gushyirwaho cyangwa ngo agire ibindi bikorwa bibi akorerwa.
– Guhindura imikorere y’urwego ruhagarariye abaturage cyangwa inteko ishingamategeko, igategura amategeko ajyanye n’imibereho y’abaturage, ikakira ibitekerezo byabo ntikorere mu kwaha kwa Guverinoma, ahubwo ikagira ububasha bwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma na Perezidanse.
2.Mu Bukungu bushingiye ku mahirwe angana kuri buri wese, buri mwenegihugu abigizemo uruhare, ubwisanzure mu gukora no kubona amasoko
– Ubukungu bw’u Rwanda burazamuka, nyamara umubare w’abakene ukiyongera, ibi biterwa ahanini no kwiharira amasoko kwa bamwe no guhabwa amahirwe atangana bitewe n’abifite. Abanyarwanda bagomba guhabwa amahirwe angana ku murimo kandi no ku masoko y’ibyo bakora cyangwa bacuruza.
– Buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kubyaza umusaruro imitungo ye bitamusabye kwishyingikiriza undi cyangwa kwigura. (Ntabwo leta cyangwa ishyaka runaka rikwiye kuvuga ko nudakorana naryo uzahomba bikarangira abashoye amagambo aribo begukana imitungo umuntu yaruhiye igihe kirekire).
– Umuntu yatunze ubutaka mbere yuko Leta ibaho. Niyo mpamvu ubutaka bukwiye kuba umutungo w’umuturage aho kugirango abukodeshe na leta ahubwo bukamufasha gutanga imisoro itunga ubuyobozi, igakora n’ibikorwa remezo.
3. Imibereho ishingiye ku burenganzira, uburinganire n’iterambere rya buri wese.
– Umunyarwanda wese akwiye guhabwa uburenganzira n’uburinganire mu kuvuga no gukora icyo aricyo cyose kigamije iterambere ariko kitabangamiye bagenzi be.
– Kuzamura imyumvire y’abanyarwanda, buri wese akagira uruhare mubyo asobanukiwe neza kandi yemera. Aha atanga urugero avuga ko abatutrage benshi ntibazi ko imisoro batanga ariyo itunze abayobozi bacu.
– Nta munyarwanda ukwiye gukomeza kubaho adafite aho aba, ibimutunze, ativuza, atambara, umwana atagana ishuri.
Ingengabihe y’Amatora ya Perezida ateganyijwe mu Rwanda uyu mwaka w’2017
Ku ya 22 Kamena 2017 : Kwakira kandidatire zemejwe by’agateganyo
Ku ya 27 Kamena 2017 : Gutanga urutonde ntakuka rw’abakandida bemewe
Kuva ku ya 14 Nyakanga 2017 kugeza ku ya 3 Kanama 2017 : Kwiyamamaza kw’abakandida bemejwe. Muri Diaspora ho bizarangira ku ya 2 Kanama
Ku ya 03 Kanama 2017:Gutora ku banyarwanda baba hanze y’igihugu
Ku ya 04 Kanama 2017 : Gutora ku baturage bari imbere mu gihugu
Ku ya 9 Kanama 2017 : Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora
Ku ya 16 Kanama 2017 : Gutangaza burundu ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu
Umubavu.com