Site icon Rugali – Amakuru

Diane Rwigara yabivuze ukuri, nta mutekano mu Rwanda –> Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu yarishwe mu minsi 5 ishize. 

Mu gace k’Umujyi wa Kayonza mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Kayonza ejo nimugoroba mu nzu umukobwa witwa Claudine Uwamwezi yari acumbitsemo basanzemo umurambo we yarishwe nko mu minsi itanu ishize. Uyu mukobwa ngo yishwe anizwe nk’uko bivugwa n’ubuyobozi.

Aho yari acumbitse mu gipangu kiri haruguru y’ibiro by’Akarere ka Kayonza abaturanyi be bavuga ko bamuheruka kuwa gatanu ushize, ngo babonaga iwe hafunze bagakeka ko yagiye iwabo kwikosoza kuri listi y’itora.

Hashize iminsi itanu batamubona ngo bagize amakenga bahamagaza ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bica urugi ejo basangamo umurambo we.

Claude Murekezi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange yabwiye Umuseke ko basanze uyu mukobwa w’imyaka 33 yarishwe anizwe.

Uyu mukobwa wacuruzaga ubuconsho ngo yari mushya muri aka gace kuko yaje gushaka imirimo aha mu mujyi wa Kayonza, akomoka i Gahini.

Mu karere ka Kayonza

Mu kagari ka Kayonza Umurenge wa Mukarange

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW  

Exit mobile version