Site icon Rugali – Amakuru

DIANE RWIGARA :VIOLENCE KU GISTINA GORE: IMWE MU NTWARO MU NTAMBARA Z’ INYESHYAMBA.

Bimaze kuba akarande mu Rwanda, iyo habonetse umugore ufata iya mbere muri politique itavuga rumwe na Leta y’Inkotanyi icya mbere intore zikora ni ukumuharabika zimutesha agaciro nk’igitsina gore.

Abenshi mu Bataripfanakazi b’Ishyaka Ishema twamenyekanye bwambere mu Rwanda nki “INDAYA KABUHARIWE” hifashishijwe ibinyamakuru bya leta y’ Inkotanyi nka Rushyashya n’ibindi.
Mu myaka yashize nigeze gukurikira ikiganiro ku ntambara zayogoje Akarere k’Ibiyaga Bigali b’Afurika. Uwitwa Docteur Mukwege yasobanuriye abari aho akaga gakomeye abarwayi be bahura nako aribo abagore bafatwa ku ngufu mu ntambara zo kwigarurira amabuye y’agaciro zishozwa n’inyeshyamba zayogoje i ntara ya Kivu.

Hari Abashakashatsi bagerageje gusobanura ukuntu mu mateka, imwe muri phénomène zikomeye zikunze kuranga intambara z’inyeshyamba ari uguhohotera abari n’ abategarugori.
Hatanzwe urugero rw’ukuntu mu bihugu by’Abarabu, abashyamiranye bahisemo guha imyitozo ya gisirikare ndetse n’intwaro abategarugori kugirango birwaneho.

Muri iyo conférence yabereye muri Faculté de droit ya Université Laval i Québec, umwe mu batumirwa b’imena yari Madame Louise Arbour, ex Procureur w’u rukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda. Madame Arbour we yavuzeko ubwo yari mu nama y’impuguke mu by’ intambara yo muri Kivu zombi, icyo kibazo bacyizeho binonosoye, we atanga igitekerezo cy’uko abagore bo muri Kivu nabo bahabwa intwaro n’ imyitozo yo kwirwanaho.

Mu myanzuro y’iyo nama ngo yabereye i Genève, igitekerezo cya Madame Arbour nticyahise kuko ngo basanze kwaba ari ukongera intwaro muri ako gace n’ubundi gasanzwe karimo intwaro nyinshi.
Uyu munsi twese twabyutse tubona photoshop ziharabika Mademoiselle Rwigara. Ari abatemera ibyo akora, ari abamushyigikiye… twese hamwe dufatanye twamagane iyo mikorere y’Inkotanyi igayitse.

Nka ministre wa Gouvernement y’abaturage ufite mu nshingano ze guharanira iterambere ry’umwari n’ umutegarugori ndakangurira abanyarwanda bose kugendera kure uwo muco udusubiza inyuma wo gutesha agaciro igitsina gore hitwajwe politique cyangwa ingengabitekerezo yo gushaka kumvisha abantu ko hari responsabilités ziharirwa abagabo gusa. Iterambere rihera mu myumvire.

Nadine Kasinge
Minisitiri w’ umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori.
Gouvernement y’u Rwanda ikorera mu ubuhungiro.

Exit mobile version