Diane Shima Rwigara, n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara, kuri uyu wa Mbere bitabye urukiko gusa ntibashobora kuburana mu mizi kubera imbogamizi zagaragajwe n’umwe mu babunganira.
Diane Rwigara yitabye urukiko yunganiwe nk’ibisanzwe na Me Buhuru Célestin, naho nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara yunganiwe na Me Gatera Gashabana.
Ubwo iburanisha ryari rigiye gutangira kuri uyu wa Mbere, Me Gashabana yasabye urukiko ko rwakwimurirwa indi tariki kuko hari urubanza afite muri aya masaha mu Rukiko rw’Ikirenga, naho Me Buhuru we avuga ko kuba bahindura itariki nta kibazo.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, Ndibwami yavuze ko urukiko ari rwo rwasuzuma icyifuzo cya Me Gashabana. Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, rwimurirwa ku wa 22 Gicurasi 2018.
Bose bagombaga kuburana mu mizi ku byaba baregwa, aho Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Uko bareganwa ari batatu bo mu rugo rumwe, ubwo hafatwaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agategayo mu Ukwakira 2017, Anne niwe wenyine wemerewe gukurikiranwa ari hanze kuko urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Mu bujurire bwabo mu Rukiko Rukuru mu Ugushyingo 2017 nabwo Urukiko Rukuru rwashimangiye ko Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara, bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ibyaha baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp hagati yabo mu muryango, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje uwitwa Mukangarambe Xaverine aho yavuze ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi, n’aho yoherereje umuvandimwe we Mugenzi Tabitha Gwiza ubutumwa bw’amajwi kuri WhatApp avuga ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira.
Humvikanamo kandi ikiganiro cy’uwitwa Jean Paul Turayishimye uri mu buyobozi bwa RNC afata umwanya munini asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC aricyo. Atangira amuburira ko bakwiye gukomera ku ibanga ati “uziko amabanga yanyu ateye ubwoba? Uziko mushobora no kuzapfa abantu ntibabimenye?”
Umushinjacyaha bunakurikiranye ku cyaha cyo guteza imvururu, abarimo Thabita Gwiza uri muri Canada, Mukangarambe Xaverine uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mushayija Edmond uba mu Bubiligi na Tuyishimire Jean Paul uri i Boston muri Amerika. Uko bari hanze y’igihugu bahamagajwe mu rukiko, ndetse bazakurikiranwa nk’abahunze ubutabera.
Amafoto ya Diane Rwigara n’umubyeyi we ubwo bitabaga urukiko tariki 16 Ugushyingo 2017