Site icon Rugali – Amakuru

Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe by’agateganyo

Urukiko Rukuru rwahaye agaciro ubusabe bwa Diane Rwigara n’Umubyeyi we Mukangemanyi Adeline, bemererwa kurekurwa by’agateganyo ariko rutegeka ko batagomba kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira nibwo hasomwe umwanzuro w’Urukiko Rukuru ku busabe bwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara bwo gufungurwa by’agateganyo.

Ku wa 23 Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline bahuriye ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda, bafungwa by’agateganyo.

Baje kujuririra icyo cyemezo, ariko ku wa 21 Ugushyingo 2017 Urukiko Rukuru rushimangira ko bagomba kuburana bafunzwe.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Umucamanza yavuze ko abaregwa banditse basaba gufungurwa by’agateganyo, kuko basanga nta mpamvu ituma baburana bafunzwe, cyane ko mbere havugwaga ko baramutse barekuwe babangamira iperereza, ariko rikaba ryararangiye.

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko ubusabe bwabo bwatanzwe imburagihe kuko urubanza rwatangiye mu mizi. Ikindi ngo ni uko barekuwe bashobora gucika ubutabera cyangwa bakavugana n’abantu bari hanze y’igihugu batarafatwa, uko bazaburana.

Nyuma yo kwiherera, umucamanza yavuze ko itegeko rigena ko ubusabe bwo kurekurwa iyo butanzwe, kuburana mu mizi biba bihagaritswe hakabanza kuburanwa kurekurwa by’agateganyo, bityo nta gihe ntarengwa cyagenwe.

Umucamanza yavuze ko gusaba kurekurwa by’agateganyo ari uburenganzira bw’umuntu igihe atabwambuwe n’itegeko, bityo ngo abo kwa Rwigara batanze ubusabe bwabo ku gihe.

Umucamanza yavuze ko bijyanye n’icyo amategeko ateganya, ku cyaha cyose umuntu aregwa, ashobora gusaba kurekurwa by’agateganyo.

Yavuze ko iperereza ryarangiye ku buryo bataribangamira, ndetse nta n’ikigaragaza ko barekuwe bakomeza gukora ibyaha, cyane ko bagifatwa nk’abere nk’uko biteganywa ku muntu wese utarakatirwa n’urukiko mu buryo bwa burundu.

Ku mpungenge zo kuba ibyaha baregwa bikomeye bikaba byatera impungenge ku mutekano w’igihugu, nabyo ngo ntibyahabwa agaciro. Naho Kuba bafunguwe bahura n’abo bareganwa bakavugana uko baburana, ngo nta tegeko ribuza ko ababurana bahura bagategura urubanza.

Ku mpamvu z’uko barekuwe batoroka, nabyo ngo nta shingiro bifite kuko nta gipimo cyerekana uwatoroka n’udashobora gutoroka, kandi ngo birebwe gutyo gusa nta muntu wabasha gufungurwa by’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko kuba impungenge zashingiweho mu kubafunga by’agateganyo zitakiriho, ubusabe bwabo bwakwemerwa ariko bakagira ibyo bategekwa kubahiriza.

Urukiko rwanzuye ko barekurwa by’agateganyo, ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira, kandi bagashyikiriza ibyangombwa by’inzira umushinjacyaha uri gukurikirana dosiye yabo, kugeza igihe urubanza mu mizi ruzarangirira.

Uyu mwanzuro watumye abari mu cyumba cy’iburanisha bari byiganjemo inshuti z’umuryango wa Rwigara bakoma amashyi menshi, ibintu ubundi bidasanzwe mu rukiko.

Inteko iburanisha igisohoka, Diane na nyina Mukangemanyi bahise buzurwaho n’inshuti zabo babahobera, bamwe bavuza akamo k’ibyishimo abandi basuka amarira, kugeza ubwo abacungagereza babatandukanyije, abaregwa babanyuza mu muryango w’inyuma.

Nyuma y’umwanzuro w’Urukiko Rukuru, Ubushinjacyaha bwatangaje ko bufite impamvu nyinshi zo kutemeranya n’irekurwa ry’agateganyo rya Diane Rwigara na nyina, ndetse busanga iki cyemezo kitari gikwiye.

Mu butumwa bwanyunjije kuri Twitter bwagize buti “Gusa turubaha icyemezo cy’urukiko. Turareba niba tujurira cyangwa tutajurira. Tugiye no kwitegura urubanza mu mizi.”

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Diane Rwigara ava mu modoka mbere y’isomwa ry’umwanzuro w’urukiko kuri uyu wa Gatanu

Abantu biganjemo inshuti n’umuryango bo kwa Rwigara bari benshi ku rukiko

Diane na Adeline Rwigara baherukaga gusaba urukiko kurekurwa by’agategtanyo, bari bitabe ngo bamenyeshwe umwanzuro wafashwe
Bagendaga baganira

Ubwo abari bagiye kumva urubanza binjiraga mu cyumba cy’urukiko kuri uyu wa Gatanu

Abantu bari benshi mu cyumba cy’iburanisha ku Rukiko Rukuru ku Kimihurura

 

Mukangemanyi Adeline ategereje kumva niba ubusabe bwe bwahawe agaciro

Diane Rwigara ahurira na nyina Mukangemanyi ku cyaha bakekwaho cyo guteza imvururu

Anne Rwigara we yarekuwe mbere, yari yafatanywe na Diane na Adeline Rwigara

Bari bitabiriye ngo bumve niba urukiko rubafungura by’agateganyo, ariko ntibari kumwe n’abanyamategeko babo

Amafoto: Niyonzima Moise

Exit mobile version