Diane Shimwa Rwigara na Adeline Mukangemanyi Rwigara baregwa ibyaha bahuriyeho byo guteza imvururu muri rubanda, gukurura amacakubiri, no gukwirakwiza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho. Hakiyongeraho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kuri Diane Rwigara.
Batawe muri yombi muri Nzeri umwaka ushize, urubanza rwabo rutangira mu Ukwakira rurimo na Anne Rwigara Uwamahoro waje kurekurwa.
Diane Rwigara na nyina baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, Ubushinjacyaha bwo bwaburanye bugaragaza ishingiro ry’ibyo bubashinja buhereye cyane cyane ku biganiro bagiye bagirana n’abo mu muryango wabo cyangwa abandi.
Mu iburanisha riheruka Adeline Mukangemanyi yafashe umwanya munini asobanura ibyaha ashinjwa, agaragaza ko ibyo ashinjwa byose bishingiye ku byamubayeho nyuma y’urupfu rw’umugabo we Assinapol Rwigara, we ahamya ko yishwe.
Uyu munsi ku isomwa ry’uru rubanza Inteko y’abacamanza bane (4) yinjiye mu cyumba k’iburanisha saa munani zuzuye nk’uko byari biteganyijwe bahita batangira gusoma urubanza nubwo abaregwa bari batarahagera bose.
Adeline Rwigara n’umwunganizi we imbere y’urukiko basomerwa
Adeline Rwigara n’umwunganizi we imbere y’urukiko basomerwa
Bahageze bakerereweho abacamanza bakomeza isomwa ry’urubanza bahereye mu bihe bishize uko rwagiye ruburanishwa. Umucamanza yahereye kuri Adeline Mukangemanyi.
Umucamanza yavuze ibyo Ubushinjacyaha bushinja Mukangemanyi yavugiye kuri telephone na bagenzi be cyangwa bene wabo ko ntashingiro bifite kuko bitagize icyaha kuko ibyo yavuze atabivugiye mu ruhame, urukiko rwavuze ko icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda yaregwaga kitamuhama.
Umucamanza yavuze ko icyaha Mukangemanyi aregwa cyo gukurura amacakubiri nta bimenyetso bifatika bimushinja bihari kuko ibyo yavuze byose atabivugiye mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru ahubwo ari ibyo yavugiye kuri telephone abwira umuvandimwe we. Iki cyaha nacyo kikaba kitamuhama.
Urukiko rurasanga ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko DianeRwigara yakoze yarabivugiye mu itangazamakuru, n’uregwa yemera ko yavuganye n’itangazamakuru.
Umucamanza yavuze ko Ingingo ya 19 mu Itegeko Nshinga ivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwe bwo kugaragaza ibitekerezo bye.
Ku cyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho kiregwa Diane Rwigara Umucamanza yisunze amategeko ahana ibyaha ariho ubu yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaza aho bihuriye no kwamamaza ibihuha bityo iki cyaha kitamuhama.
Urukiko rwavuze ko kugaragaza ibitekerezo by’umuntu biri muburenganzira mpuzazamahanga u Rwanda rwayashyizeho umukono.
Umucamanza yavuze ko kuba Diane Rwigara yaravuze ko ‘ubukungu buri mu maboko y’abantu bari mu ishyaka riri ku butegetsi, kuba hari abantu baburirwa irengero, kuba Komisiyo y’amatora ikora ibyo itegetswe’ n’ibindi ngo ntaho bigaragara ko byateje imvururu muri rubanda.
Umucamanza avuga ko mu iburanisha Ubushinjacyaha butagaragaje uko ibyo Diane Rwigara yavuze byakuruye amacakubiri cyangwa bikangisha abaturage ubutegetsi buriho, ko ibyaha ubushinjacyaha bwareze Diane Rwigara nta shingiro bifite.
Umucamanza yavuze ko ibyo Diane Rwaigara yavugiye mu banyamakuru Ubushinjacyaha bukabishingiraho bumurega nta shingiro bufite.
Ku cyaha cy’inyandiko mpimbano, Urukiko ngo rusanga Ubushinjacyaha nta perereza bwakoze ngo bumenye koko ko Diane Rwigara yariganye imikono bamurega, nta n’umuntu wagaragaje ko yamusinyishije ku ngufu kugira ngo yemererwe kwiyamamaza.
Nubwo Kigali Forensic Laboratory yagaragaje ko imikono Diane Rwigara yatanze mu gushaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari imihimbano, ngo nta kigaragaza ko iyo mikono ari Diane Rwaigara wayihimbye. Ubushinjacyaha kandi ngo ntibugaragaza ko yayijyanye kuri Komisiyo y’amatora abizi ko ari imihimbano.
Kandi ko Ubushinjacyaha nabwo bwemera ko Diane Rwigara yari afite abamuhagarariye mu turere, bityo iki cyaha nacyo nta shingiro iri mu kukimurega.
Diane (ibumoso) na nyina imbere y’abacamanza basomerwa
Diane (ibumoso) na nyina imbere y’abacamanza basomerwa
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW