Rnc France ifite amakuru yizewe ko mwene Rutagambwa noneho amanyama arimo kumushirana.
Abazungu iyo bakora dipolomasi yabo muri Afrika twe tugirango umubano nabazungu umeze neza, nyamara imiryango y’inzu iyo ikizwe abakuru bibihugu bagiye mumuhezo aho niho havugirwa ibyo tutarebesha amaso, cyereka wegereye uwari munama nabwo wibeshye ukamena ibanga ryibyavuzwe uftwa nkuwahimbye inkuru, cyakora ikinyamakuru gishobora kwizerwa kunkuru cyanditse ariko biba byiza ubonye banyirubwite bisobanura nuko bahabwa gasopo.
Mubintu rero bikomereye FPR komisiyo yamatora hamwe na Kagame nuguha ijambo Diane Shima Rwigara kandi bazi neza ko bamwiciye bakanamusenyera.
Ariko ntayandi mahitamo, nkuko mwabibonye muri Rwanda day yabereye muri Belgique Kagame ukunda uwo munsi kugirango yigambe anatuke opozisiyo uwo munsi siko byagenze kandi aribwo yahawe zampundu yikundira imbere ya komisiyo ya Europe ndetse nimbere yaho yakoreye Rwanda day.
Kagame ntiyahawe gasopo gusa na ministre w’intebe wa Belgique kuko nyuma yaho yagiye mu Budage aho twe tuziko yatumiwe munama ya G20, nyamara byarukumuha gasopo ndetse ni mbere ya Perezida wa Afrika nabandi banyuranye bubaha demokarasi mubihugu byabo, twavuga nka Sénégal na Ghana.
Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier yibukije Kagame ko imbere ye hashobora kumubera habi nareba nabi.
Rero igihe kiregereje ikitwa ubukungu bumeze nabi bwikubite hasi mugihugu cyose, Kagame niyibeshya akazana umutwe ukomeye akurweho amaboko kamubone.
Ikindi gitunguye FPR nuko Diane Shima Rwigara na Mwenedata Gilbert byanze bikunze umurongo bafite numwe kandi FPR izi neza ko bano bantu bahemukiwe nayo kumvikana nabo nihurizo kubangira kwiyamamaza nihurizo kwangira umwe nihurizo rikomeye cyane.
Ikibazo rero suko bano bantu batsinda Kagame ikibazo nuko ukuri kutavuzwe kugiye kujya hanze ibintu Kagame na FPR batinya cyane.
Kagame FPR na komisiyo yamatora nibangira umwe muraba byanze bikunze umwe azashyigikira undi nibabemerera bose ukuri kuzavugwa mu Rwanda hose icyo twashakaga rero kibe kirabaye.
Banyarwanda urushyize cyera ruhinyuza intwari.
RNC France