Aba bategarugori Kagame azabakizwa niki? Habanje Victoire Ingabire, haza Violette Uwamahoro none Diane Rwigara araje kandi aje aje! Njye maze kubona iyi nyandiko niba atari iya DMI ivuga ko Diane Rwigara ashaka kwiyamamaza agahangana na Paulo Kagame mu kwa munani byahise bincanga. Niba atari ibarwa yanditswe na DMI tuzabimenya ejo ubwo tuzibonera Diane Rwigara ubwe. Gusa dore ibibazo nibajije maze gusoma iyi baruwa:
- Ese DMI ya Kagame izatuma iki kiganiro kiba? Niba ari ukuri koko icyo nakwizeza nuko ubu barangije kubuza iyi hoteli kuzemerera Diane Rwigara kubonana n’aba banyamakuru. Diane Rwigara rero nabe yiteguye kujya no kubonana nabo ku Kibuye cyangwa ahari ho hose hazaboneka hoteli izemera kumwakira dore ko ubu DMI yarangije kubuza za hoteli zose.
- Ikindi kibazo njye nibajije niki. Kuki aho kwiyamamaza ku giti we wenyine ahubwo Diane Rwigara atashinga ishyaka rye noneho agahangana na Kagame na FPR atari wenyine? Aha birashoboka ko byatewe nuko iminsi yo kuba yashinze ishyaka yarangiye noneho umuntu akaba yakwizera ko bamureka batamureka ngo yitoreshe kuba Perezida wu Rwanda, icyo azakurikizaho ari ugushinga ishyaka ryo guhangana na FPR Inkotanyi imaze kuzabya igihugu, gukenesha abanyarwanda no guteza umutekano muke mu karere.
- Ese ko Kagame na DMI ye bumva ururimi rwo kwica, bazabigenza gute? Icyo bagomba kumenya nuko haramutse hagize ikiba kuri Diane Rwigara baba bakoresheje amanyanga ameze ate ntabwo bizabahira kandi rwose ntibazashake no gutekinika urupfu rwe nkuko batekinitse urwase Assinapol. Umunsi Diane Rwigara yagize icyo aba nibashake bazatubwire ngo “NITWE TWABIKOZE” bamwica mw’itekinika ry’impanuka y’imodoka, yagwa ku madarajya, bamuroga cyangwa se bamushimuta.
None se Kagame wagize ubwoba bungana gutya bamubajije niba hari icyo yamariye umuryango wa Rwigara wamwitabaje kubera urupfu rwe, ubu noneho niba yumvise ko Diane Rwigara nawe ashaka uriya mwanya yicayeho aho ntiyatoheje intebe yari yicayeho?
Vestine Umulisa
Ottawa, Canada