Site icon Rugali – Amakuru

Diane Rwigara amaze kugira AMAJWI 458 mu gihe Kagame amaze kugira AMAJWI 69 gusa

Nta n’amasaha 24 arashira dusabye abanyarwanda ko batubwira uwo bazatora mu kwa munani hagati ya Diane Rwigara na Kagame none ishyamba si ryeru ku ntore izirusha intambwe. Izindi ntorehamwe zahiye ubwoba reka sinakubwira zabyutse zishyira ku mbuga amafoto zahawe na DMI yo gusebya Diane Rwigara ariko ibi abanyarwanda barabimenyereye kandi ni nabyo Diane Rwigara ashaka guca natorwa kuba Perezida.

Nawe se ni gute Kagame Paul atorwa n’abantu 69 gusa mu gihe Diane Rwigara amaze gutorwa n’abantu 458? Kagame na FPR bangiye Padiri Nahimna gutaha ngo yiyamamaze none reka turebe itekinika bazakorera Diane Rwigara.

Amakuru arimo agera kuri Rugali nuko agatsiko kuva ka kumva ko Diane Rwigara aziyamamaza kahiye ubwoba. Kagiye kumara hafi iminsi 2 mu nama simusiga bigamo uko bagomba kubigenza. Byabacanze kuko batazi neza uko bagomba gushyira mu bikorwa imigambi mibisha yabo. Diane yiyemeza kwiyamamaza kuba Perezida yatsinze igitego cy’umutwe Kagame adashobora kuzapfa yishyuye!

Kugira ngo iki gitego kibe imfabusa birasaba ko Kagame ashwana n’abasifuzi abeshya ko Diane Rwigara yari yarariye noneho akisohora mu kibuga umupira utarangiye.  Mukomeze mukurikire Rugali niba mushaka kumenya amakuru mashya kandi nawe hari ayo ubonye watwandikira unyuze ku rubuga Ragali cyangwa ugakanda HANO.

Amatora kandi arakomeje nawe niba wifuza gutora KANDA HANO

Rugali.com
Ubwanditsi

Exit mobile version