Site icon Rugali – Amakuru

Diamond mu Rwanda azahasanga undi muhanzi ukunzwe cyane

Ku ngengabihe y’ibitaramo umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje, yagaragaje ko azaririmbira i Kigali tariki 17 z’ukwezi gutaha kwa munani, kugeza ubu undi muhanzi umwe mu Rwanda niwe bizwi ko nawe azaririmba muri iki gitaramo.

Diamond yatumiwe kuririmba mu gusoza ibitaramo bimaze iminsi biba mu bice bitandukanye by’u Rwanda byitwa “Iwacu Muzika Festival”.

Muri ibi bitaramo abahanzi batoranyijwe baririmba mu bice bitandukanye by’igihugu, buri muhanzi akaririmba mu gice kimwe gusa. Umwe muri bo niwe uririmba buri hantu habereye ibi bitaramo kubera uburyo akunzwe cyane mu Rwanda.

Uwo ni François Nsengiyumva, ni nawe kugeza ubu bizwi ko azaririmba mu gitaramo gisoza “Iwacu Muzika Festival” hamwe n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania.

Umwaka ushize, Nsengiyumva w’imyaka 40, yari umugabo ugenda ku mihanda no mu ngo mu burasirazuba bw’u Rwanda acuranga injyana gakondoko akoresheje umuduri akishyurwa n’abahisi n’abagenzi.

Ubu byarahindutse, afatwa nk’umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda kubera indirimbo ze ‘Mariya Jeanne’ izwi cyane nka ‘isupusupu’ cyangwa ‘Icange mukobwa’.

Kwamamara vuba yabifashijwemo n’umuhanzi Alain Muku wabwiye BBC ko afasha kuzamura abahanzi abonye ko bafite impano zikomeye.

Exit mobile version