“Nta cyaha nakoze, ndi umwere.
Niba abategetsi b’u Rwanda babona ko urupfu rwanjye cyangwa gufungwa kwanjye ari igisubizo ku bibazo bafite baribeshya,ku rukundo nkunda igihugu cyanjye,uku gufungwa nkubamo kandi ndakwakira n’ubwo bigoye.Sinsaba Abanyarwanda kugira icyo banshimira,nta mwenda bandimo.
Nzashimishwa mu mutima wanjye n’ukwitanga no guharanira ibyo nemera. Nta muntu n’umwe nsaba kungirira impuhwe kuko sinteye imbabazi.Niba munkunda, nimushyigikira ibyo naharaniye igihe cyose nari mbishoboye kandi nzaharanira igihe cyose nzaba nkifite ubugingo aribyo ubwigenge kuri buri wese, urukundo mu bana b’u Rwanda n’ubwubahane”
Ndifuza ko igihugu cy’imisozi igihumbi n’ibibazo igihumbi kiba igihugu kigendera ku mategeko aho umunyarwanda azabaho nk’umuvandimwe afatanye n’abandi amaboko.
Aho bazashobora kuryama mu buriri bumwe, bazahumeka amahoro kandi bazasangira ku isahani imwe bakananywera ku kibindi kimwe n’umuheha umwe baririmba indirimbo ifite inyikirizo imwe : demokarasi, ubwisanzure, ubwigenge, ubwisanzure bw’itangazamakuru, urukundo rwa kivandimwe nk’igihango cy’amaraso n’icyubahiro ku banyarwanda bose.
Jean Paul Sartre wagize ati : “Ireme ry’ukubaho kwa muntu ntirishobora gutangukana n’ubushake bwo kwisanzura. Ubwo burenganzira n’ubwa buri wese. Ntashobora guhitamo kutagira uburenganzira bwo guhitamo. Umuntu wese abaho bitewe n’amahitamo ye bwite”.
Source: Ndarota umunezezo w’agahebuzo ku baturarwanda – Mont jali news