Site icon Rugali – Amakuru

Denise Nkurunziza yasohoye indirimbo yamagana ihohoterwa ry’abagore

Denise Nkurunziza, umugore wa Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi, yasohoye indirimbo ivuga ku kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.

Mu bihe byashize, Madamu Denise yagiye agaragara mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, bisa nkaho ari ubwa mbere agaragaye mu mashusho y’indirimbo itari iyo muri uwo mujyo.

Muri iyo videwo y’indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 52, itangira igaragaza Madamu Denise yunga abashakanye.

Aha umugore aha ikaze umugabo we mu rugo no ku meza, undi akamwakiriza intonganya no kumukubita avuga ko ari uwo kurya gusa.

Muri iyo videwo bivugwa ko uwo mugabo yukaga inabi umugore we kubera ko atabyara. Iyi ndirimbo yitwa “Umukenyezi arengeye kuvyara gusa”

Madamu Denise akagaragara mu cyumba cy’uruganiriro ababwira ko kutabyara “ibyo ubimenya wagiye kwa muganga”.

Muri iyo ndirimbo – igarararamo n’itsinda ry’ababyinnyi – Madamu Denise agira ati: “Mucyenyezi ico waremewe si ukwitwa umubyeyi gusa kuko ibyo ushoboye birengeye kwitwa umubyeyi”.

Ati: “Ubugumba bushobora kuba ku bagabo cyangwa ku bagore”.

Denise Nkurunziza atamba mu mashusho y’indirimbo ye nshya
Akomeza asaba abagabo gushyigikira abagore babo “kuko kurondoka ni ibanga rya babiri…kujya inama mu rugo ni zo nkomezi, kutarondoka ntibibe imvo y’amatati”.

Videwo ijya kurangira igaragaza wa mugabo n’umugore batangiye bari mu ntonganya noneho bari ku meza basangira bamwenyura.

Mu bihugu by’u Burundi n’u Rwanda no mu bindi bice bimwe byo ku isi, kutabona urubyaro ahanini bifatwa nk’ikigisebo ku muryango kandi akenshi bikitirirwa umugore. Hari nubwo bivamo gutandukana.

Exit mobile version