Site icon Rugali – Amakuru

Denis Mukwege araburira abakongomani ngo birinde batagwa mu mutego wa DMI ya Kagame

Dr. Denis Mukwege araburira abakongomani kutagwa mu mutego wa DMI ya Kagame. DMI ya Kagame irimo gukwirakwiza amashusho abeshya ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Congo barimo kwibasirwa. DMI ya Kagame irimo irakoresha amashusho y’ihohoterwa ryakorewe abantu bamwe bo mu bihugu bya Zambia n’afurika y’epfo. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!

Imwe muri ya mayeri y’Inkotanyi kugirango babareke ingabo z’u Rwanda zijye muri Congo. Noneho Kagame ntabwo ariwe urimo gusaba ko ingabo z’u Rwanda zijya muri Congo, Yoweri Museveni niwe ubikomeyeho akomeje kuvuga ko zigomba kujyayo nk’uko yabyivugiye kuri Twitter ye. Abakongomani ikosa rikomeye bakoze n’uko bemereye ingabo za Uganda kujya muri Congo. Museveni ni RWIZIRINGA nawe yarabyivugiye ati ‘Rwiziringa murayizi?” Nawe rero ni Rwiziringa, kugirango bazashobore kumwikuraho biragoye. Ngaho rero abakongomani mukenyere murwane na Rwiziringa.

Exit mobile version