Nta gitangaza kirimo kuba Senateri Muhongerwa Jacqueline yavuze ko ibihugu by’afurika bigomba kuba byakwihitiramo uko byayobora demokarasi yabyo. Ati ” Amahame ya Demokarasi ni amwe ariko uko ashyirwa mu bikorwa ni umwihariko wa buri gihugu. Aha birumvikana ko umwihariko w’u Rwanda ni ugutegekana igitugu abaturage.
U Rwanda rwashyize mu bikorwa iyo demikarasi ruha imyanya mu nteko nshinga mategeko andi mashyaka. Amashyaka angahe? U Rwanda rufite amashyaka abiri gusa? Kuko andi mashyaka atemerewe kwandikwa? Aho ayo bangiye kwandika ntibasanze afite ingufu ziyingayinga iza FPR?