Nzamwita Vincent De Gaule n’umunyamabanga we basabiwe gufungwa imyaka itatu
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule, hamwe n’umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe Mulindahabi Olivier, basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka itatu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Kamena 2016, nibwo urukiko rwa Nyarugunga rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo aba bagabo babiri bari mu buyobozi bukuru bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho bashinjwa ibyaha byo gutanga ikoso bakoresheje ikimenyane n’icyenewabo. Iri soko ni irya hoteli ya FERWAFA y’inyenyeri enye, izubakwa mu ngengo y’imari ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Mulindahabi Olivier araburana afunze, nyuma y’uko yatawe muri yombi mu mezi ashize. Uyu yanagaragaye yambaye imyenda y’imfungwa, mu gihe De Gaule we aburana ari hanze. Barareganwa kandi na Eng. Muhirwa Adolphe nawe ushinjwa ubufatanyacyaha.
Mulindahabi kandi, nk’umukozi uhoraho muri FERWAFA niwe ushinjwa kuba yaratanze iri soko, ariko Nzamwita Vincent De Gaule nawe akaregwa kuba yarabigizemo uruhare kuko nawe yabishyizeho umukono.
Ubushinjacyaha, bwasabye ko abaregwa bafungwa imyaka itatu, kandi buri umwe agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyeri, mu gihe aba bose bahakana ibyaha bashinjwa.
Ukwezi.com