Site icon Rugali – Amakuru

De Bonheur yasezeranye ikiniga muri Guverinoma

De Bonheur Jeanne D’Arc wari Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi, yahererekanyije ububasha na Kamayirese Germaine wahawe inshingano z’iyi Minisiteri mu nshya yitwa iy’Ubutabazi; mu muhango waranzwe n’imbamutima ku muyobozi ucyuye igihe. Ubwo De Bonheur yahererekanyaga ububasha n’umusimbuye, yagize ikiniga afata umwanya muto wo kubanza gutuza mbere yo gukomeza ijambo rye.

Hari aho yageze ikiniga kiramufata maze agira ati “Murihangana wenda ku bw’ikiniga ngize (asekamo gake) ubusanzwe ni amatage, gutandukana birangora, nicyo kibazo mba ngize.” Ihererekanyabubasha muri iyi minisiteri ryabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2018.

Uyu mugore wari wambaye ikanzu y’amabara mato y’umukara avanze n’icyatsi kibisi n’agakote k’icyatsi kibisi, yanyuzagamo akamwenyura gake.

Yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Minisitiri kuva ku wa 31 Kanama 2017.

Ati “Ndashimira cyane Umukuru w’Igihugu ku cyizere yari yarangiriye kandi n’ubundi sinshidikanya ko akikimfitiye, gusa iyo umutoza afite ikipe agira uburyo asaranganya abakinnyi kugira ngo umukino ukomeze neza.”

Yanashimiye Minisitiri Kamayirese umusimbuye ko yamubereye umuvandimwe akamugira inama nk’umuntu umaze igihe muri Guverinoma.

De Bonheur w’imyaka 40 yavuze ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu.

Minisitiri Kamayirese yamushimiye akazi yakoze n’ibyo yagejeje kuri iyo minisiteri, avuga ko agiye gukomereza aho afatanyije n’abandi bakozi.

Ati “Gukorera hamwe ngira ngo ni ihame ridakuka, yaba iyi minisiteri, yaba igihugu cyacu, muzi ko ariyo ntego, ari nayo nshingano kugira ngo tugeze iterambere ku gihugu, noneho byaza ku gutabara abanyarwanda bikavuga ko ari umwihariko udasanzwe.”

Minisiteri Kamayirese yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo. Yagizwe Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame ku wa 19 Ukwakira 2018.

De Bonheur Jeanne D’Arc usanzwe ari Umunyamategeko w’umwuga, nta mwanya yigeze ahabwa muri Guverinoma nshya.

Umuhango wo guhererekanya ububasha witabiriwe n’abakozi ba Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi

 

De Bonheur (ibumoso) ahererekanya ububasha na Minisitiri Kamayirese umusimbuye

 

De Bonheur (ibumoso) yanyuzagamo akamwenyura

 

Minisitiri Kamayirese yabwiye abanyamakuru ko azakomereza aho mugenzi we yari agejeje

 

Nyuma yo guhererekanya ububasha bafashe ifoto y’urwibutso

 

Exit mobile version