Site icon Rugali – Amakuru

David Himbara yasohoye igitabo gishya yise “Kagame ate Rwanda’s Pension” mu Kinyarwanda bivuga ngo “Kagame yariye ubwiteganyirize bw’izabukuru bw’abanyarwanda”

Yanditswe na Chris Kamo

Banyarwanda nkunda mureke mbaburire, uzi neza ko yateganyirije izabukuru nakureyo amaso yihanagure amarira kuko Kagame yariye amafaranga yanyu y’ubwiteganyirize. Muzi neza ikunda ry’amafaranga ry’uwitwa ngo ni Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ntaho atasahuye kugera naho asahura ubwiteganyirize bwo muzabukuru bw’abanyarwanda.

Niba mugirango ndabeshya muzasome igitabo cyanditswe na David Himbara kitwa “Kagame ate Rwanda’s Pension” bivuga ngo “Kagame yariye ubwiteganyirize bw’izabukuru bw’abanyarwanda”. David Himbara ni umurezi, umwanditsi akaba n’umwarimu. Ni umunyarwanda wakoranye na Kagame akaba yarigeze kuba umujyanama wa Kagame akaba afite impamyabushobozi mu rwego rw’ikirenga. Ibyo avuga arabizi.

Mbega urukozasoni. Kagame azi neza ko atazava ku butegetsi mu nzira iboneye niyo mpamvu akora ibishoboka byose agakurura yishyirira mu mifuka ye. Kagame na buntu, nta mbabazi nta n’umutima agira. Kagame arenze kuba umugome. Ni igisambo cyo mu rwego rwo hejuru.

Abashaka gusoma iki gitabo bagitumiza kuri AMAZON bakanda kw’izina ry’igitabo cya David Himbara “Kagame ate Rwanda’s Pension” mu kinyarwanda bigasobanura ngo “Kagame yariye ubwiteganyirize (pansiyo) y’u Rwanda

Abatuye mu Rwanda imbere nako muri 1930 Kagame abafungiyemo turabizi ko hagize uwibeshya bakamufata ari gusoma iki gitabo cya David Himbara bahita bamuca umutwe. Ariko namwe twarabatekereje hari uburyo mushobora kugura igitabo kuri AMAZON kuri murandasi yanyu (Kindle): “Kagame ate Rwanda’s Pension” mu kinyarwanda bigasobanura ngo “Kagame yariye ubwiteganyirize (pansiyo) y’u Rwanda

 

Exit mobile version