Site icon Rugali – Amakuru

David Himbara yahishuye uburyo uwo Gen Nyakarundi yashatse gutuma ngo amwice yamuvuyemo akabibwira polisi ya Canada

Umudipolomate wa Kagame witwa Nyakarundi wari uhagarariye inyungu za gisilikare muri Canada yagerageje gushyiraho umuntu ugomba kumpagarika “kwandagaza Kagame”. Uwo muntu Nyakarundi yari yahaye ako kazi aho kugakora yitabaje polisi.

Ku italiki ya 13 Nzeli 2019, nakiriye ibaruwa iturutse muri polisi ya Toronto. Iyo baruwa yasubizaga icyifuzo natanze ko nahabwa imyanzuro yavuye mu iperereza ry’ibikorwa Jenerali Vincent Nyakarundi ashaka kunkorera. Ubwo yari umudipolomate uhagarariye inyungu za gisilikare muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Nyakarundi yubatse umutwe ugamije ubugizi bwa nabi. Kubijyanye nanjye, uwo mutwe wa Nyakarundi wagerageje guha akazi umunyarwanda utuye muri Canada akazi ko kumpagarika kwandagaza Leta ya Kagame. Kubw’amahirwe yanjye,ibintu ntibyagenze nk’uko Nyakarundi yabitegenyaga.

Polisi ya Toronto ntabwo iratangaza ibyavuye muri iryo perereza mbere yuko ifata imyanzuro yaryo.

Ibi byose byatangiye bite? Ku italiki ya 19 Werurwe 2019, nitabye telephone y’umunyarwanda utuye mu burengerazuba bwa Canada (ntabwo ntangaje izina rye) ampa amakuru ateye kwibaza. Uwampamagaye yambwiye ko hagati y’ukwezi kwa mbere 2017 kugeza mu mwaka wa 2019 yashyizwezo igitutu cyo kwihindura inshuti yanjye. Yambwiyeko uwo mudipolomate Vincent Nyakarundi yubatse umutwe ugamije ubugizi bwa nabi kubera impamvu imwe. Uwo mutwe wubakiwe gushaka umuntu utuye muri Canada wambuza, jyewe David Himbara, kwandarika Leta ya Jenerali Paul Kagame.

Ubwo uwo muntu yampamagaraga namusabye kugira ubutwari bwo kujya kubwira polisi icyo kibazo.
Ako kanya yahise abikora ajya kuri polisi iri mumujyi atuyemo. Polisi yatangiye gukora iperereza ndetse itangira kugenzura uwo wampamagaye kubw’umutekano we. Hagati aho nanjye nahise njya kuri polisi ya Toronto mbabwira uko ikibazo giteye ku italiki ya 19 Werurwe 2019. Kugeza uyu munsi ku itakili ya 24 Nzeli 2019, polisi iravuga ko iperereza rikomeje.

Mukomeze kubikurikirira hafi.

Exit mobile version