Site icon Rugali – Amakuru

David Himbara ati: “Mbese reka mumbarire export yacu mu Rwanda ya mbere ni AMABYI!” Muti gute?

Niriya Kigali ureba bita igitangaza buri inzu yose niriya ya Kigali Convention Center zose zishyira imyanda mu misarane nta central sewage ihari ntayo biriya byose biba biri muri sceptic tank mbese n’umusarane wa kizingu noneho byakuzura bakabipapinga bakabijugunya muri Nyabugogo ikabinyuza muri Nyabarongo buriya umwanda wose tuwexipotinga ukajya muri Lake Victoria ukazagera Egypt iyo niyo export number one dufite…mbese reka mumbabarire export yacu mu Rwanda ya mbere ni AMABYI!…umbarire umbarire mumbarire…

David Himbara nta mbabazi yagobye gusaba abanyarwanda kuko yavuze ko export #1 yacu ari AMABYI. Twizere ko Kagame azabimukundira ahubwo. Nawe tekereza iyo imvura iguye amazirantoki yivanga nayo maze za ruhurura zubatswe ku ngoma ya Habyarimana zikabimanukana no muri Nyabugogo ngo pi! None David Himbara yabeshye he?

Nawe iyumvire David Himbara aho atwenga Kagame, uyu David Himbara akaba ariwe muntu wa mbere kw’isi Kagame atinya kandi yanga kubera za katiyusha ahora amutera akoresheje ikaramu ye n’a mudasobwa ye. David Himbara yahisemo gusigira Kagame Afurika ye nyuma yo gushaka kumwicirayo kenshi ariko za katiyusha atera Kagame yibereye muri Canada zigiye kusigamo Kagame imvune nyinshi.

Birashimishije kumva David Himbara aseka ariko ibyo aseka n’UKURI kwambaye ubusa. Gusa ntabwo yasetse wenyine kuko nanjye numvise ibyo yavuze asetse nanjye ndaturika ndaseka kuburyo abantu twari kumwe munzu bibajije icyo kintu gitumye nseka ako kageni. Kubumvisha aka kantu David Himbara yavuze ntabwo aruko twashaka kumucisha umutwe ahubwo twifuzaga kubasangiza uku kuri gusekeje ariko kwambaye ubusa yavuze.

Akaba ariyo mpamvu hasi dushyizeho ikiganiro cyose David Himbara yagiranye n’ikinyamakuru Urumuri yavuzemo ibintu byinshi kandi bitamaza itekinika rya Kagame ku mibare y’ubukungu itandukanye atamika abazungu ngo bamuhe amafaranga.

Exit mobile version