Site icon Rugali – Amakuru

Dan Munyuza yavuze ko abashaka gutera u Rwanda ari inzozi badashobora gukabya! Harya ingabo za FLN zari zihagarariwe na Major Callixte Sankara zakoze iki?

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCG Dan Munyuza, yavuze ko umutekano w’u Rwanda urinzwe neza, ko abashaka kuwuhungabanya barota kuko ntaho bamenera.

Yabivugiye mu kiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018.

Yavuze ko mu gihugu hose umutekano umeze neza, abaturage bakora imirimo yabo amanywa n’ijoro kandi mu mutekano usesuye. Icyakora yavuze ko hari abarota guhungabanya umutekano ariko izo ari inzozi badateze gukabya.

Yagize ati “Turizeza n’abandi baba bafite gahunda zitari nziza zo gushaka guhungabanya umutekano ko twiteguye neza ku buryo icyo cyifuzo cyabo batazakigeraho”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abarota guhungabanya umutekano barwanira mu bitangazamakuru byo kuri internet “usanga ari urusaku” kandi ngo ntawabuza umuntu gusakuza.

Ati “Abifuza guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu muri iyi minsi aho bari turahazi icyo batekereza turakizi nabizeza mwese ko ntawashobora guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu ngo abigereho ubungubu.’’

Yakomeje avuga ko iyo ukurikiranye ku mbuga nkoranyambuga abatifuriza u Rwanda umutekano bakoresha wakwibaza ko byacitse nta mutekano uri mu Rwanda, ariko ngo ni intambara barwanira kuri internet.

Abo bafite ibyifuzo byo guhunganya umutekano “Ni urusaku gusa n’ibindi wakwita ko ari inzozi. Umuntu ntiwamubuza kurota ku manywa cyangwa aryamye, ntiwababuza kumva ko ibyo barose byabaye. Bararota ntacyo bashobora kugeraho ibyo byo turabizi neza. Umutekano wifashe neza n’ingamba zirahari.’’

Yakomeje avuga ko abo barota bahungabanya umutekano bakwiye kuza bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu kugirango gikomeze gitere imbere.

Uyu muyobozi yakomeje asaba itangazamakuru ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo : ibiyobyabwenge,guhohotera abana n’abagore, ruswa ,forode, kurwanya abasambanya abana n’ibindi.

CP. George Rumanzi watanze ikiganiro ku ishusho y’uko umutekano w’igihugu uhagaze muri rusange, yavuze ko kugirango urusheho kubungwabungwa hakenewe uruhare rwa buri muturarwanda kandi ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.

CP Rumanzi yavuze ko u Rwanda rufite umutekano usesuye kandi ugira ingaruka nziza ku rwego mpuzamahanga, ashingiye ku mahugurwa, inama ndetse n’ibikorwa mpuzamahanga bibera mu Rwanda.

Ati “Umutekano mu gihugu cyacu umeze neza, abantu bafite umutekano mu mpande z’igihugu cyacu zose nta hantu hatagendwa cyangwa hafite ibibazo by’umwihariko by’umutekano.”

Yavuze no ku kibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari na byo mbarutso y’ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura n’ibindi.

Mu bindi bibazo buhungabanya umutekano byagaragajwe harimo ubucuruzi bwa magendu, ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe hamwe n’ubwambuzi bushukana.

Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston, yibukije abitabiriye ibi biganiro ko gukumira no kurwanya ibyaha ari inshingano ya buri wese.

Yagize ati “ Umwenegihugu wese afite inshingano zo gukumira no kurwanya ibyaha utabyubahirije abihanirwa n’amategeko, turifuza iterambere rirambye rigendana no kubaka Igihugu kitarangwamo ibyaha.”

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza mu Ugushyingo abantu bagera kuri 437 bahitanywe n’impanuka mu gihe abagera kuri 662 bakomeretse, izi mpanuka ahanini zigaragara mu mpera z’icyumweru akenshi zikaba ziterwa n’umuvuduko ukabije, uburangare ndetse n’ubusinzi bukabije.

 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (hagati), Dan Munyuza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi Ushinzwe Ibikorwa Félix Namuhoranye (ubanza ibumoso) na Cléophas Barore uyobora Urwego rwigenzura rw’abanyamakuru, RMC
emma@igihe.rw
Exit mobile version